Rubavu: Hafashwe ingamba ku bashoferi barenza umuvuduko kimwe n’abatwara banyoye ibisindisha

Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu cyamaze guhagurukirwa ku buryo hizerwa ko ingamba zafashwe zizagabanya impanuka n’imfu ziziturutse ho.

Ibi ni ibyatangajwe mu nama yahuje polisi y’igihugu n’abatwara abantu ku wa gatanu tariki ya 22/08/2014 hagamijwe gufata ingamba zafasha mu gukumira impanuka zimaze iminsi zitwara ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, ACP Gilbert Rwampungu Gumira, avuga ko kimwe mu bigiye kugabanya impanuka ari ukugabanya umuvuduko uzanzwe ku batwara ibinyabiziga. Uretse ibyuma bipima umuvuduko bisanzwe bikoreshwa na Polisi ngo hagiye kuzajya habarwa n’igihe imodoka zitwara abagenzi zakoresheje kuva ahantu zijya ahandi ku buryo abakoresha igihe gito bazajya babibazwa.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu, inzego z'umutekano n'abatwara abagenzi mu nama igamije gufata ingamba zo gukumira impanuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abatwara abagenzi mu nama igamije gufata ingamba zo gukumira impanuka.

Izindi ngamba zafashwe na Polisi zirimo kugenzura abashoferi mbere y’uko batwara ibinyabiziga mu gihe basanze hari utameze neza imodoka igahabwa undi uyitwara.

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ivuga ko n’ubwo impanuka 80% ziterwa n’amakosa y’abantu cyane cyane abashoferi, ihamagarira abakoresha kutananiza abashoferi.

Superintendent Karangwa Mulenge, uyobora Polisi mu karere ka Rubavu avuga ko hari abashoferi batwara ibirometero 900 k’umunsi kuko batangira akazi saa kumi za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro umunaniro wabishe bigatuma bakora impanuka.

Abatwara abagenzi kuri za Moto nabo basabwa kwitwararika ngo badateza impanuka.
Abatwara abagenzi kuri za Moto nabo basabwa kwitwararika ngo badateza impanuka.

Nk’inama zitwangwa na Polisi ngo mbere y’uko umushoferi ajya mu muhanda yagombye kubanza kwisuzuma ko ari muzima, gusuzuma ikinyabiziga kimwe no gutekereza ku kazi agiye gukora n’umuhanda ari bukoreshe kuko bimufasha gukora akazi neza.

Polisi ivuga ko ku bafite umunaniro cyangwa bafashe ibisindisha batazongera guhagurutsa imodoka muri gare kuko bazajya bayiha udafite ikibazo, ibi bikiyongeraho ko nta mushoferi uzongera gutwara ikinyabiziga avugira kuri telefoni ahubwo ngo hazajya harebwa umuntu w’inyangamugayo ayimutwaze ndetse umushoferi niyihuta abimenyeshe polisi.

Abatwara amagare barasabwa kubahiriza amategeko agenga umuhanda ngo birinde impanuka.
Abatwara amagare barasabwa kubahiriza amategeko agenga umuhanda ngo birinde impanuka.

N’ubwo abatwara amagare bemerewe gukoresha umuhanda wa kaburimbo, ubuyobozi bwa polisi mu ntara y’uburengerazuba buvuga ko bagomba kwitwararika ku mategeko agenga umuhanda mu kwirinda ibihano.

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi bavuga ko kwirinda impanuka zo mu muhanda neza ari ukubwira ba nyiri ibinyabiziga kugabanyiriza amasaha abashoferi batwara, hamwe no kubahamagara kuri telefoni bababaza aho bageze kugira ngo batware abagenzi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se ahubwo mubona rimwe na rimwe ikibazo kitari kuri twe abagenzi , ndavuga kumodoka zitwara abagenzi, ni gute wicara ni umuntu wanyoye ukabyumva akagutwara ugaceceka, ukicarana ni umuntu ari kuri telephone akagutwara ugaceceeka, umuntu agakandagira umuriro umwicaye iruhande ukaruca ukarumira kandi ari ubuzzima bwawe agiye kuroha mumanga, none ikinsetsa ariko kinambabaza nuko niyo umupolisi aramutse abafasha wumva hari abari gusabira imbabazi uwo mushoferi wagaragayeho ayo makosa yashoboraga gutuma amagara bwabantu mirongo aseseka kandi atayorwa, ukumva barashaka kumuvugira ntanisoni! abagenzi rwose twikubite agashyi

kamali yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka