Ngo ntibaterwa ipfunwe n’uko bamugariye ku rugamba kuko intego yabo yagezweho

Ingabo zavuye ku rugero zituye mu karere ka Ruhango, ziravuga ko nta pfunwe ziterwa no kuba zaramugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu, ahubwo ngo zishimishwa no kubona aho u Rwanda zagize uruhare mu kubohora rugeze nyuma y’imyaka 20.

Izi ngabo zavuye ku rugerero zitangaje ibi mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa imihango yo kwibohora ku nshuro ya 20, zituye mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango aho zifite umudugudu zubakiwe na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, inyinshi zikaba zibana n’ubumuga zavanye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ndatimana Mustafa ni umwe mu bamugariye ku rugerero aharanira kubohoza igihugu, akaba yaragiye mu gisirikare afite imyaka 19 mu mwaka 1991. Avuga ko yahagurutse agiye ku rugamba kuko yari amaze kumenya umurongo ingabo za RPA zari zifite, kuko yumvaga ko utandukanye na Leta yariho icyo gihe. Ageze ku rugamba yarwanye aharanira gushakira ineza Abanyarwanda, gusa aza kuruswa akaboko karacika.

Amwe mu mazu yubakiwe ingabo zavuye ku rugerero zituye mu karere ka Ruhango.
Amwe mu mazu yubakiwe ingabo zavuye ku rugerero zituye mu karere ka Ruhango.

Twagirinshuti Jean d’Amour, we afite ubumuga bwo gucika ukuguru, ngo akaba yararasiwe kuri Base ubwo bakumiraga umwanzi wari uzanye umusada uturuka za Gisenyi ushaka kujya i Kigali.

Aba bombi ndetse kimwe na bagenzi babo babana muri uyu mudugu, bavuga ko bashimishwa cyane no kubona icyo baharaniye cyaragezweho ndetse u Rwanda rukaba rugeze kure. Bati “ntabwo twicuza habe namba, byari kutubabaza iyo intego yacu itaza kugerwaho, u Rwanda ntirubohorwe.”

Izi ngabo zavuye ku rugerero, zivuga ko bigoranye cyane kuba hari umuntu wakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi kuko ngo Abanyarwanda bose bamaze kumenya ukuri. Bagasaba Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko gukunda igihugu, byaba ngombwa rukakitangira nk’uko nabo bitanze.

Basaba kandi Abanyarwanda bari hanze batifuriza ineza u Rwanda, guhagarika ibikorwa byabo bibi bakareka gutanga amaboko yabo mu bindi bihugu, bakaza bakiyubakira urwababyaye.

Bimwe mu bikorwa bamaze gukorerwa harimo n'aho bazajya bakorera imyuga itandukanye.
Bimwe mu bikorwa bamaze gukorerwa harimo n’aho bazajya bakorera imyuga itandukanye.

Uhagarariye komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugero mu ntara y’Amajyepfo, Habiyaremye Frodourd, avuga ko kugeza ubu abavuye ku rugero bariho mu buzima bwiza kimwe nk’abandi banyarwanda.

Habiyaremye avuga ko kugeza ubu nta muntu numwe mu bavuye ku rugerero utarigishwa umwuga ushobora kumufasha kwibeshaho, ndetse ngo ubu abesnhi barubakiwe, abandi bagezweho nta gahunda ya Girinka n’ibindi.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarirwamo ingabo zavuye ku rugerero 1515, abenshi muri bo bakaba baribumbiye mu makoperative akora ibikorwa bitandukanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarakoze mwa ngabo mwe kuko iyo tutabagira ubu tuba tutakiriho. amaraso yanyu mwamennye ntiyapfuye ubusa

danse yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka