Gen Kabarebe yibukije urubyiruko amahirwe rufite yo kuyoborwa n’abayobozi b’abahanga

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, aratangaza ko urubyiruko ruriho muri iki gihe rufite amahirwe atazigera agirwa n’abandi bazabakurikira, kuko rwigira ku byiza byakozwe n’abayobozi babayeho mu gahinda kagatuma bafata umwanzuro wo gushaka impinduka.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 30/06/2014 mu nkera y’urugamba yateguwe n’urubyiruko mu rwego rwo gushimira ingabo z’igihugu ubwitange zagaragaje zibohora igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Kabarebe yaganirije urubyiruko amateka y'urugamba rwo kwibohora hashira amasaha abiri.
Minisitiri Kabarebe yaganirije urubyiruko amateka y’urugamba rwo kwibohora hashira amasaha abiri.

Yagize ati “Mwebwe muri inspired noneho n’ibikorwa bifatika bigaragara. Mufatira urugero ku buyobozi buhari. Nta rubyiruko na rumwe rw’u Rwanda rwo mu bihe bizaza ruzagira amahirwe nk’ayo mufite yo kugira abayobozi nk’abo mufite. Abayobozi nk’aba baboneka mu bihe bingahe!?”

Minisitiri Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nkera ko impungenge zimwe Leta ifite ari uko rushobora kutazita ku byubatswe bakabipfusha ubusa ku buryo ibyagezweho bitazagirira akamaro abazaza mu yindi myaka.

Urubyiruko ruteze amatwi Minisitiri Kabarebe arusobanurira amateka y'urugamba rwo kwibohora.
Urubyiruko ruteze amatwi Minisitiri Kabarebe arusobanurira amateka y’urugamba rwo kwibohora.

Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, Gen. Kabarebe yari yabanje kubanyuriramo mu magambo arambuye amavu n’amavuko y’urugamba rwo kubohora igihugu. Yababwiye ko impamvu ya mbere yatumye habaho gushaka gutahuka ari uko Umunyarwanda yari afashwe nabi aho bari mu buhungiro.

Yabagaragaje kandi ko Abanyarwanda batangiye gufatwa nk’abanyabibazo mu gihe cy’ubukoloni kuko aribo bakoreshwaga mu gupagasa no kubakira ibikorwa by’umusingi ibihugu bituranye n’u Rwanda bifite.

Minisitiri Nsengimana yashimye uru rubyiruko igitekerezo rwagize cyo gushimira ingabo.
Minisitiri Nsengimana yashimye uru rubyiruko igitekerezo rwagize cyo gushimira ingabo.

Minisitiri Kabarebe yatangaje ko igihe cyo guhunga ku Banyarwanda mu 1959 cyatumye biba bibi kurushaho kuko aho Abanyarwanda bari hose bafatwaga nk’ibibazo n’ikibaye cyose abantu bakumva ko ari ikosa ry’Umunyarwanda.

Yabanyuriyemo ko kubera ubwitange, umurava, kugira intego n’ikinyabupfura aribyo byabashoboje kubohora igihugu, ndetse bakanatangira kubikora ari umubare mucye nta n’ibikoresho bafite nk’ibyabo barwanaga.

Urubyiruko rwabanje gukora urugendo bise Asanti sana Jeshi walk.
Urubyiruko rwabanje gukora urugendo bise Asanti sana Jeshi walk.

Yavuze ku kazi gakomeye Perezida Paul Kagame yakoze ko gusubiza icyizere abasirikare bari aba APR ubwo urugamba rwari rukaze basa nk’abacitse intege. Yanatangaje uburyo Jenoside itangira Perezida Kagame yihamagariye Gen Dallaire amusaba guhagarika Jenoside cyangwa se Inkotanyi zikaba arizo ziyihagarika.

Daniel Komezusenge, uyobora umuryango Action for Change Initiative, ugizwe n’abanyeshuri bahoze ari abayobozi mu makaminuza ari nawo wateguye iki gikorwa, yatangaje ko urubyiruko rwifiza gutera ikirenge mu cyabo kandi bagakomeza gukora ibikorwa bifasha abasirikare.

Urubyiruko rwitabiriye urugendo rwa Asante Jeshi ari benshi.
Urubyiruko rwitabiriye urugendo rwa Asante Jeshi ari benshi.

Yatangaje ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka mu rwego rwo gushimira ingabo z’igihugu, ndetse buri mwaka hakazajya hakorwa ibikorwa bifasha abasirikare bamugariye ku rugamba.

Iki gikorwa cy’urubyiruko kije kibanziriza umunsi wo kwibohora uzizihizwa tariki 4/7/2014, umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ariwo fatizo ryo guhagarikwa kwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

natwe abanyarwanda turashima imana yagiye inbere yabagaba bingabo zurwanda ub umunyarwand akaba yishyira akizana murwatubyaye murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

tugeze mu bushorishori bw’igiti cy’imiyoborere myiza!

Cadette yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera , kandi ibi bintu tuba twikoza , umuyobozi w’umuhanga nka Presidne dufite ubu hari igihe iki gihugu kitazongera kumugira kandi uzasanga twicuza ngo yaratubwiraga ngo dukore ibi tukinangira, ariko abazi ubwenge bafatira aho amahirwe ari tukigira kumuyobozi wumuhanga kuko nibyinshi, kandi inama atugira kenshi ni izubaka gusa

samuel yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka