Gatsibo: Amahanga yaje kwigira kubyo FPR imaze kugeza ku baturage

Itsinda ry’abanyamuryango baturutse mu ishyaka rya South Sudan’s Liberation Mouvement (SPLM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nyakanga 2014 bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gatsibo.

Uru ruzinduko rwari rugamije kwigira ku iterambere n’imibereho myiza, umuryango FPR Inkotanyi umaze kugeza ku batuye Akarere ka Gatsibo ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusanjye nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Anna Itto wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ubunararibonye bakuye ku buyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko umuryano wa FPR Inkotanyi, mu kugeza iterambere rirambye ku Banyarwanda, bugiye kubabera ikitegererezo bakaba aribyo bajyanye mu gihugu cyabo nk’igihugu kimaze igihe gito kibonye ubwigenge kikaba kikirangwamo amakimbirane y’intambara.

Abashyitsi bamurikirwa gahunda z'imiyoborere myiza mu kuzamura iterambere ry'abaturage mu karere ka Gatsibo.
Abashyitsi bamurikirwa gahunda z’imiyoborere myiza mu kuzamura iterambere ry’abaturage mu karere ka Gatsibo.

Ruboneza Ambroise, Chairman w’Umuryango wa FPR mu karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’aka karere, avuga ko kugira ngo igihugu nka Sudani y’amajyepfo kize kurebera ku Rwanda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ari ishema rikomeye ku karere ka Gatsibo ndetse no ku gihugu cyose muri rusange.

Yagize ati: “Kuba ibihugu by’amahanga biza kurebera ku Rwanda gahunda z’imiyoborere myiza ni ibyishimo, nta kindi tubikesha uretse ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.”

Mu bikorwa by’iterambere byasuwe n’aba bashyitsi harimo; Koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIZ Ntende, ifatwa nka koperative y’ikitegererezo mu kweza igihinwa cy’umuceri cyane mu karere ka Gatsibo, bakaba banasuye uruganda rutunganya umuceri ruzwi ku izina rya Gatsibo Rice Company meal.

Abashyitsi hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bafata ifoto y'urwibutso.
Abashyitsi hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bafata ifoto y’urwibutso.

Aba bashyitsi banasuye kandi ikigo cy’imali cya Kiramuruzi Ukuri Sacco, aho beretswe uburyo abaturage b’Akarere ka Gatsibo bitabiriye gahunda yo gukorana n’ibigo by’imali mu rwego rwo kwivana mu bukene.

Sudani y’amajyepfo ni igihugu cyabonye ubwigenge tariki ya 9 Nyakanga 2011, iki gihugu kikaba cyarakunze kugaragaramo amakimbira atoroshye nyuma yo kubona ubwigenge hakavuka Sudani zombi, iy’amajyaruguru n’iy’amajyepfo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni baze bige kandi ubutumwa bwiza bwa FPR buzasakare isi yose erega twe turadamaraye kubera kugira ubuyobozi bwiza.

Muneza yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

nk’igihugu kikuye mu bibazo by’uruhuri birimo na jenoside irimo, ubwo rero ibyo twakwigisha amahanga ni kinini

muhongerwa yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka