Njye sinjya mpitamo gutsindwa n’ibibazo, mbishakira ibisubizo - Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira urubyiruko rw’Afurika guhaguruka rugahangana n’ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi yamunze Afurika kandi ngo birashoboka igihe rwakwipakurura ibitekerezo by’ubwoba rukigana intego agenderaho yo kutemera gutsindwa n’ibibazo, ahubwo agahangana nabyo akabishakira ibisubizo.
Ibi Perezida Kagame yabibwiye urubyiruko rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Nyafurika i Kigali mu Rwanda, rukaba rwari wamutumiye ngo baganire anarugire inama nk’umwe mu bayobozi rubona ari ab’icyitegererezo.
Uwari uyoboye ibyo biganiro, umunyamakuru Julie Gichuru ukorera muri Kenya yabajije Perezida Kagame icyo atekereza cyatumye we n’ingabo yari ayoboye zitinyuka gufata intwaro zikumva zarashoboraga guhagarika Jenoside yaberaga kuri buri gasozi k’u Rwanda, batagize ubwoba nabo ko urugamba rwari kubahitana.
Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yaboneyeho guha inyigisho urwo rubyiruko avuga ko ibibazo byose bicyemurwa no kubihangara kandi ngo buri gihe birashoboka.
Perezida w’u Rwanda yavuze ko imbere ya buri kibazo cyose, harimo ibyitwa ibyoroshye n’ibikomeye, ngo abantu bamwe bagira ubwoba bakabihunga, abandi nabo bakituriza bagahebera urwaje bagategereza ko bizacyemurwa n’abandi, hakabamo na bamwe ariko babihangara bakarwana bashaka kubicyemura.
Perezida Kagame yagize ati “Njye sinjya mpitamo kugira ubwoba no gutsindwa nabwo. Iteka buri gihe numva ibyo bitari muri kamere yanjye. Ubundi se ibibazo utabicyemuye wabiharira nde? Uba wumva amaherezo bizagenda bite? Rwose guhunga ibibazo nta muti ubamo.”
Perezida w’u Rwanda yabwiye uru rubyiruko ko nta na rimwe yigeze yiyicarira ngo atangire ahuruze cyangwa atabaze ngo ararengana. Yababwiye ko ari iby’ingenzi kwemera ko hari ibitagenda, ariko ngo iyo umuntu yemeye guhangara ibibazo usanga bishoboka kubicyemura.
By’umwihariko ngo mu bihe bikomeye nka Jenoside n’igihe u Rwanda rwari ku ngoma y’igitugu, ngo ntabwo Perezida Kagame yigeze yiyemerera kugira ubwoba. Yagize ati “Ntabwo nari mfite uburenganzira bwo kugira ubwoba. Twe twarahanganye.
Ntitwabihunze.”
Uru rubyiruko ruri mu Rwanda mu ihuriro ryiswe PanAfrican Youth Forum ruzamara iminsi ibiri ruganira ku ngamba urubyiruko rw’Afurika rukwiye gufata ngo bategure imbere heza habo bwite n’aha Afurika, mu gukomeza urugamba rwo kwibohora.
Ubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yaganiraga n’urwo rubyiruko, yababajije nabo icyo bumva bakwiye gukora ngo impinduka nziza batekereza n’izo bifuza zizagerwaho. Yababajije agira ati “Ese mwaba mushyira imbaraga zikwiye mu guhangana n’akarengane aho mukabona? Ese nk’urubyiruko rwa Afurika mwiyumvisha neza uko ari mwe mukwiye guhindura ibyo mubona bitagenda kandi vuba?”
Perezida Kagame yasoje ikiganiro bagiranye ku gicamunsi cyo kuwa 02/07/2014 ashishikariza urubyiruko rw’imihanda yose kwiyumvisha ko inzira izaruteza imbere ari imwe. Yagize ati “Wikwemera kuba insina ngufi. Wikwemera kuba imburamumaro. Igihe kirageze ngo twitandukanye n’imyumvire ko Abanyafurika badashoboye mu byo bakora”.
Urubyiruko rwitabiriye iri huriro ruraganira muri rusange ku bikwiye gukorwa nyuma y’ingamba zo kwibohora zabaye hirya no hino muri Afurika hagamijwe gutegura ejo hazaza heza. Ihuriro ryiswe PanAfrican Youth Forum riri kubera mu Rwanda mu gihe iki gihugu cyizihiza imyaka 20 ishize cyibohoye ingoma y’ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yohana5:24
yohana1:12 mbona kagame arinka paul ashobora kuba yaratumwe n’Imana!!
icyo nkundira muzehe ni uko imvugo ye ariyo ngiro, ntagucika intege natwe nkabanyarwanda rwose twakamwigiyeho, ariko se koko igihugu kizongera kugira umuyobozi nkuyu utanga inama nkizi zubaka koko ryari, banyarwanda twagakwiye gukoresha amahirwe dufite yo kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame
Kagame ndamwemera cyane kandi inama agira urubyiruko njye ziramfasha cyane abanyarwanda tugira amahirwe yo kugira umugabo umeze nkawe.