Akarere ka Rusizi katangije gahunda y’inkongoro ku nshike za Jenoside

Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rusizi hatangijwe gahunda yo gutanga amata ku nshike za Jenoside mu rwego rwo gufasha izi nshike kugira amasaziro meza no kuzirinda kwiheba no kwigunga mu masaziro yazo.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Gihundwe mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2014 cyahuriranye no gushyikirizwa inkunga zinyuranye zigizwe n’imyambaro, ibiribwa kimwe n’ibikoresho by’isuku byatanzwe n’ababyeyi bakora imirimo inyuranye muri uyu murenge wa Gihundwe.

Iki gikorwa ngo bagitekereje mu kwezi k’umuryango nk’uko byasobanuwe na madame Musabeyezu Espérance, umwe mu bari basuye izi nshike, aho yavuze ko bigendanye n’ubushobozi, ku ikubitiro bahise bagenera ibyo bikoresho inshike z’abagore ariko ko n’iz’abagabo batazibagiwe.

Abayobozi mu karere ka Rusizi bashyikiriza incike za Jenoside inkongoro y'amata.
Abayobozi mu karere ka Rusizi bashyikiriza incike za Jenoside inkongoro y’amata.

Ngo buhorobuhoro zose bazagenda bazigeraho kuko bumva bagomba kuzisajisha neza, bakazirinda ko hagira icyo zibaburana kandi ari bo zireba, zasigaranye nyuma yo kubura imiryango yazo yagombaga kuba izitaho muri iki gihe.

Nyiraminani Mariamu na Nzamwita Julienne ni bamwe muri aba bakecuru bahawe aya mata n’ibi bikoresho, bavuga ko uretse kwishimira iki gikorwa bakorewe ngo n’iyo babonye abantu baje kubasura bituma bibagirwa ibyago bahuye na byo, bikanabagaragariza ko batari bonyine.

Bagaragaje ko bashimira buri wese watekereje ko bakwiye gusaza neza, banashimira byimazeyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema gukora igishoboka cyose cyatuma bagira imibereho myiza.

Umwe mu nshike za Jenoside zagenewe inkongoro y'amata.
Umwe mu nshike za Jenoside zagenewe inkongoro y’amata.

Iyi gahunda y’inkongoro y’amata ku bageze mu zabakuru ngo ni igikorwa kizakomeza gukorwa by’umwihariko ku abakecuru n’abasaza b’inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba bagiye no kubakirwa ku bafite amazu amaze gusaza nk’uko byatangajwe na Janvier Habiyaremye umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe kwita ku batishoboye.

Abakecuru 4 bo murenge wa Gihundwe ni bo bahawe aya mata yanaje aherekejwe nizo mfashanyo zindi. Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ngo muri aka karere habaruwe inshike zigera kuri 60, zose zikaba zigomba gukorerwa ibikorwa binyuranye byo kuzitaho, harimo n’uko kuzigenera inkongoro y’amata ya buri munsi.

Uretse inkongoro y'amata, incike za Jenoside zahawe n'ibindi bikoresho.
Uretse inkongoro y’amata, incike za Jenoside zahawe n’ibindi bikoresho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arasaba ubufatanye mu kwita ku nshike za Jenoside zitishoboye mu rwego rwo kurushaho kuzereka urukundo no kuzisazisha neza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwishakamo ibisubizo niwo muti kandi ugomba gukwira hose kuko niwo muco w;abanyarwanda kuva na kera hose

rubona yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

duharanire kwigira kandi umuco wo gufatanya ukomeze ututrange

nzavuga yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka