Ngo ntibiyumvishaga ko bashobora kongera kubana n’Abafaransa nyuma y’ibyabaye mu Bisesero

Ubwo akarere ka Karongi kasezeraga ku bashyitsi b’Abafaransa bo muri Komini ya Dieulefit bari baje kwifatanya mu muhango wo gushyingura inzirakarengane zirenga ibihumbi 50 ziciwe mu Bisesero, umuyobozi w’ako karere yavuze ko batiyumvishaga ko Abanyakarongi bakongera gutsura umubano n’Abafaransa.

Mu maso y’abaturage ba Karongi, by’umwihariko Abasesero, Abafaransa bafatwa nk’abagambanyi kuko mu gihe ubwo Abasesero bari bamaze amezi atatu birwanaho kandi bagashobora gusubiza inyuma ibitero byabahigaga, ingabo z’Ubufaransa zari zije gutabara mu cyari cyiswe Zone Turquoise, zigeze mu Bisesero byabaye nkibibashuka bibwira ko zije kubatabara.

Abasesero ngo bavuye mu misozi bari bihishemo bakanarwaniramo bitabara bizeye ko Abafaransa bagiye kubatabara nyamara ariko bababwira ko bari baje batiteguye kubatabara ahubwo bababwira ko bazagaruka nyuma y’iminsi itatu bakabatabara.

Uhereye kuri Mayor Kayumba Bernard ufite micro, ukurikiyeho ni Maire wa Komini ya Dieulefit hagakuriraho Hon. Ezechias Rwabuhihi.
Uhereye kuri Mayor Kayumba Bernard ufite micro, ukurikiyeho ni Maire wa Komini ya Dieulefit hagakuriraho Hon. Ezechias Rwabuhihi.

Gasimba Narcisse, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu Bisesero, avuga ko nyuma y’uko Abafaransa bababwira ko batiteguye kubatabara abandi babasabye kubashyira hagati y’imodoka zabo gusa imwe ikajya imbere indi ikabajya nyuma maze bakajyana.

Agira ati “Twarababwiye ngo badushyire hagati y’amamodoka yabo maze ibindi tuze kubyimenyera na byo barabyanga.” Gasimba akavuga ko iyo bajya kubikora bari kubatabara bigakunda kuko ntawari kubatinyuka bari kumwe kandi n’ubusanzwe Interahamwe zose zari zamaze kumenya ko na bo bashoboye kwirwanaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, na we wacikiye ku icumu rya Jenoside aho mu Bisesero, avuga ko nyuma y’amateka nk’ayo ingabo z’Ubufaransa n’abanyapolitiki b’u Bufaransa bagizemo uruhare byari bigoye kumva ko hari Abafaransa bakongera kugirana umubano n’Abanyarwanda.

Abwira abo bashyitsi b’Abafaransa ku mugoroba wa tariki 29/06/2014 yagize ati “Ntitwumvaga ko twakongera kugira inshuti n’Abavandimwe b’Afaransa nyuma y’ibyo mwiyumviye n’ibyo mwiboneye mu Bisesero.”

Aha bakataga umuziki mu birori byo gusezera ku bashyitsi.
Aha bakataga umuziki mu birori byo gusezera ku bashyitsi.

Cyakora ariko Mayor Kayumba Bernard akavuga ko kuba aba Bafaransa ba Dieulefit bafitanye umubano n’Akarere ka Karongi ngo bitaje nk’impanuka kuko Abafaransa bo muri iyo komini batajya bijandika mu maraso.

Aha akabishingira nko kuba mu gihe cya Jenoside y’Abayahudi Komini ya Dieulefit yaranze kubyijandikamo ahubwo bakabyamaganira kure. Kuri we akaba adashidikanya ko umutima nk’uwo ari wo utuma banaza mu Rwanda gusura abahemukiwe n’igihugu cyabo mu Bisesero.

Umuyobozi wa Komini ya Dieulefit mu Bufaransa we avuga ko yishimiye cyane uburyo bakiriwe n’uko bafashwe mu Rwanda n’ubwo ngo hakiri ikibazo cy’agahinda kenshi kubera ibyabereye mu Bisesero.

Yagize ati “Ni ngombwa ko tunavuga ku mateka azwi cyane nk’uko Bernard yavuze. Njyewe nkorwa ku mutima n’ukuntu mutwakira iyo tugeze mu Rwanda mwirengangije ibyo ingabo z’u Bufaransa zakoze mu Bisesero.”

Aba Bafaransa bo muri Komini ya Dieulefit na bo bemejwe n’ubuhamya n’ibimenyetso bigaragara ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi bakaba bongeye kuvuga ko Guverinoma ya Francois Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa mu 1994 na mbere yaho ibyo yakoze itigeze ibimenyesha abaturage b’u Bafaransa.

Habayeho no guhana impano ku mpande zombi.
Habayeho no guhana impano ku mpande zombi.

Ingabo z’u Bufaransa zageze mu Bisesero ku wa 27 Kamena 1994 zije mu butabazi mu cyari cyiswe Zone Turquoise. Uwo munsi zihagera Abasesero bahise bava aho bari bihishe bizeye gutabarwa. Nyamara ariko izo ngabo zibabwira ko zaje zititeguye ahubwo ngo zizagaruka kubatabara nyuma y’iminsi itatu.

Mu gihe Interahamwe ngo zahigaga Abasesero ku manywa, icyo gihe ngo zatangiye kwica amanywa n’ijoro ku buryo mu batutsi barenga ibihumbi bine bari basigaye muri iyo minsi itatu hari hasigaye abarenga gato ku gihumbi.

Komini ya Dieulefit imaze imyaka itanu isinyanye umubano w’ubufatanye n’Akarere ka Karongi. Uyu mubano ngo ukaba waratangijwe na Hon Ezechias Rwabuhihi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka