Perezida Obama arashima ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Barrack Hussein Obama w’icyo gihugu ngo asanga intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ishimishije ndetse ngo ikaba ikwiye no kubera amahanga urugero.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry wasomye ubutumwa Perezida Obama yageneye u Rwanda bwo kwifatanya narwo mu gihe rwizihiza isabukuru y’imyaka 52 rumaze rubonye ubwigenge.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Leta ya Amerika, John Kerry yagize ati “Mu izina rya Obama n’abaturage b’Amerika, nishimiye kwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza ya 52 y’ubwigenge bw’u Rwanda.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimira ko u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi bikomeje kwerekeza mu nzira y’iterambere bikaba bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza.

Kerry ati “Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwarigaragaje mu karere, bitewe no kwiyemeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’Abanyarwanda bose. Inzego z’ubuzima zateye mbere mu gihugu. Abanyarwanda babona ibikorwa by’ubuzima ndetse n’uburezi bw’ibanze bugera ku bana b’u Rwanda bose.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asobanura ko mu gushora imari mu baturage, bigaragaza ko u Rwanda ruri kubaka umusingi w’amahoro n’iterambere mu myaka izaza. Ati “Ndashimira Abanyarwanda ku byo bagezeho byose nkanabifuriza ibirori by’ubwigenge byiza”.

Kuva mu mwaka w’1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta ya Amerika yakomeje kuba umufatanya bikorwa ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

U Rwanda rwabonye ubwigenge tariki 01/07/1962 rwigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi. Mbere u Rwanda rwakolonizwaga n’Abadage ariko nyuma yo gutsindwa mu ntambara ya kabiri y’isi u Rwanda ruhabwa Ababiligi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega buretse udashaka kubibona , u rwamda rumaze gutera intambwe ishimishije ugereranyije naho rwavuye ukareba naho rugeza ubona ko harimo intambwe ntagereranya kuburyo bigaragarira ni amahanga , kandi natwe nkabanyarwanda twagakwiye kugira ishema ryabyo tukabyirata.

james yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka