Perezida Kagame arasaba abaturage bifuza ko yakongera kwiyamamaza kugira ngo ayobore nyuma ya 2017, nawe ko azabanza kumenya niba biteguye gufatanya nawe mu gukorera igihugu batiganda.
Perezida Kagame yemereye abayobozi b’utugari two mu Rwanda bagera ku 2,148 bateraniye mu mwiherero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, terefoni zigezweho zo mu bwoko bwa “Smart phones” mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha mu mu kugakora bifashishije ikoranabuhanga.
Ba "Mutimawurugo" barasabwa gukomeza indangangaciro nyarwanda bagira umuco wo gutabarana, gutera inkunga abari mu byago ndetse no kuba nyambere muri gahunda zitandukanye zirimo kuboneza urubyaro, kwitabira umuco w’Isuku n’izindi zigamije iterambere ryabo n’iz’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanel Gasana ubwo yari mu Karere ka Nyanza mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishizwe ndetse bigahuzwa n’icyunmweru cyahariwe ibikorwa byayo tariki 11 Kamena 2015, yatangaje ko bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015 Polisi izaba ikorera mu mirenge yose y’igihugu.
Abarobyi barenga 120 bibumbiye mu makoperative y’Abarobyi mu mirenge ya Sake na Jarama ikora ku Kiyaga cya Sake (COPEDUJA na COPEDUSA), bemeza ko uburobyi bakoraga mbere yo kwibumbira mu makoperative ntacyo bwabagezagaho, ariko nyuma yo kujya mu makoperative ubuzima ngo bwahindutse bakagira agaciro.
Abagore bo mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza bibumbiye muri koperative “Twitezimbere Isangano”, bagera muri 30 bamaze gutera umuti mu birayi batezeho kuzabona amafaranga yabafasha kwikemurira ibibazo bisaba amafaranga bitabaye ngombwa ko basaba abagabo babo.
Mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda y’umwaka wa 2015-2016 ingana na miliyari 1768.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda), ibikorwa by’iterambere birimo gushaka ingufu, amazi, kubaka imihanda, inganda, gutanga ubumenyi no guteza imbere imibereho n’imiyoborere myiza, ngo bizatwara agera kuri miliyari 741.3 Rwf ahwanye na 42%.
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburengerazuba babashije kwikura mu bukene, barasaba ko Perezida Kagame yakwemererwa gukomeza kubayobora kuko ibyo bagezeho ari we babikesha nyuma yo kubafasha kwiteza imbere akanabagezaho umutekano urambye.
Munezero Aphrodis w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatwikishije se umubyara Muhutu Vedaste amazi ashyushye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2015 ubuyobozi bukaba bukekeka ko bapfuye umunani.
Kuva ku wa 9 Kamnena 2015, kuri sitasiyo ya polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiwe umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiramahirwe Clementine, ushinjwa gukura abana b’abakobwa mu ngo z’iwabo akabajyana ahandi hantu ubu hataramenyekana.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama-Kamena, 2015, mu Karere ka Burera hamaze kuba impanuka 30. Zahitanye abantu batanu naho abagera kuri 37 barakomereka.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibibazo byinshi bifuza kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko harimo iby’ibanze birimo ikibazo cyo kuba akarere kadafite umuhanda wa kaburimbo n’ik’inkuba zikomeje guhitana ubuzima bw’abatuye aka gace.
Muhirwa Athanase, umugore we n’abana babo babiri bo mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe barwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraza imbabura yaka mu nzu bararamo bibaviramo kubura umwuka batakaza ubwenge.
Madame Jeannette Kagame na Graca Machel mu gutangiza Ishami ry’Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2015, batanze umukoro ku nzego ziyoboye uwo muryango mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, gufasha abagore kuva mu bukene.
Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi barinubira ko ibitaro bitabaha amafaranga yabo y’agahimbaza musyi mu gihe ngo bamwe muri bagenzi babo bayahabwa kandi ngo bakora akazi kamwe.
Sgt. Hakorimana Eldephonse wari umurwanyi wa FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi akaza kujyanwa mu nkambi ya Kisangani muri gahunda yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR, avuga ko nyuma yo kuzenguruka amashyamba ya Kongo akajyanwa mu nkambi ya Kanyabayonga na Kisangani asanga nta nyungu yabonye uretse guta igihe.
Abaturage baturiye ibagiro rya Kijyambere ry’Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umwanda uturuka muri iri bagiro, ugashokera mu ngo zabo, ukabanukira ku buryo ngo hari abatakirya ni mugoroba.
Abatuye umujyi wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango, baravuga ko bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’abanab’inzererezi bakiri bato, bakomeje kwiyongera mu mujyi umunsi ku wundi.
Abana batandatu b’imfubyi birera bo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza ngo bamaze igihe kigera ku myaka ibiri batagira icumbi kuko inzu basigiwe n’ababyeyi babo yaguye mu myaka ibiri ishize kubera gusaza.
Bamwe mu bagore bakoraga umwugaw’uburayabo mu karereka Nyamasheke bavugako uburaya bwabasigiye ibikomere bikomeye by’umubiri n’umutima, ku buryo bikibakomereye kwiyubaka ngo baterimere nk’abandi Banyarwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo ho mu Karere ka Gisagara bazwi nk’abatishoboye, bahabwa inkunga y’ingoboka (Direct Support), bibumbiye muri koperative Urumuri baravuga ko izina ry’abatishoboye barisezereye kuko bamaze kwigeza ku bikorwa by’iterambere.
Nyuma y’uko umusaza witwa Bambabenda Joseph yibwe inka n’iyayo agatakamba asaba ubufasha kuko ari yo yari imutunze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwamwemereye kuzamushumbusha indi nka izamufasha gukomeza kwikura mu bukene.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara baratangaza ko gahunda yashyizweho na Leta yo gutoza urubyiruko ubutwari binyuze mu itorero, yahinduye benshi mu myumvire kuko uru rubyiruko rubafasha kumva gahunda zitandukanye zibagenewe.
Ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Zambia baratangaza ko ibihugu byombi biri kunoza amasezerano azabifasha guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha bahunga kimwe muri ibi bihugu bajya mu kindi, akaba ari naho abakurikiranyweho Jenoside bihishe muri Zambia bazatangira gufatwa.
Pelagie Mukagatare umwe mu mpuzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ngo wari umaranye imvune imyaka 3 arishimira ko yahawe igare ryo kugenderamo n’imwe mu miryango y’abagiraneza ikorera Rwanda agahamya ko rizamufasha kugera kwa muganga agashobora kwivuza.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aratangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo guhugura abakozi ba Leta hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, (E Leaning) aho kujyabakora ingendo bajya mu kigogishizwe imicungire y’abakozi ba Leta.
Intore z’abacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana bazwi nk’“Imbaturabukungu”, ku wa ku wa 04 Kamena 2015, bahigiye ubuyobozi bw’aka karere ko bagiye kugafasha kubaka gare y’imodoka igezweho mu Mujyi wa Rwamagana maze biha amezi atandatu gusa ngo babe batangiye imirimo.
Abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyagatare batoye ababahagarariye mu rugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko bishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi. Abatowe bose biyemeje guteza imbere abo bahagarariye no guharanira ko ibyo barayiriye bitasubira inyuma.
Abakozi bashya bashinzwe imicungire y’ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge yose igize akarere ka Gakenke barahiriye gutangira imirimo yabo, yo gufasha abaturage mu bibazo byose bijyanye n’ubutaka.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. James Kabarebe arasaba abasirikare bakuru basoje amasomo yabo mu bya gisirikare n’umutekano gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura imikorere yari isanzwe imenyerewe mu bihugu byabo kugira ngo bageze abaturage aho bifuza.