Gatore: Ntibashaka undi mufundi ku nzu Kagame yatangiye kwiyubakira
Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe baratangaza ko nta wundi muyobozi bakeneye waza kunganira ibyo Perezida Kagame yakoze, kuko ashobora kuza akabikora nabi kandi nyir’ubwite yari agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora igihugu.
Abaturage babitangaje ubwo basabaga abadepite guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga, Perezida Kagame akayobora igihe cyose agifite imbaraga, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.
Tereraho Julien avuga ko mu myaka 75 afite aribwo abonye umudepite, kuko kera nta muyobozi wegeraga abaturage. Avuga ko ibyo byose babikesha Perezida Kagame, akavuga ko kandi yizera ko hari byishi biri imbere ateganya.
Yagize ati “Mfite imyaka 75 ni bwo mbomye depite mu maso yanjye, ubu abayobozi bose tubibonamo ukabona umukuru w’umurenge, ukabona meya none mbonye n’abadepite.
Kera wagendanaga urupapuro rw’inzira, ubu umuntu aragenda akarara aho ashaka, umutekano ni furu (full), none ndabatumye mu mudusabire ko abaturage badashaka kumubura, niyubake inzu ye ayuzuze badashyiraho undi mufundi akayubaka nabi igahirima.
Niyubake inzu ye ayuzuze ashyiremo Abanyarwanda tugende tuyibyiniremo abana, abakecuru n’abasaza tumureba bamusabira ngo akomeze 2020.”
Munyakazi Thadée ati“Mwavugiraga Kuri radiyo nkumva umutima urabyimbye kuko ntanditse nkumva twahura nkabagezaho igitekerezo cyanjye, iyo ngingo iveho umubyeyi yatugejeje kuri byinshi kandi aracyafite imihigo ya vision 2020.
Nta wundi wajyaho keretse yesu agarutse niwe ubwe washyiraho manda twe ntayo dukwiye kumuha azayobore kugera ubuziraherezo.”
Benimana Mariya Goreti avuga ko inyandiko isaba ko ingingo y’101 bayiyandikiye, kuko babonaga ibyiza Perezida yabakoreye bitagira uko bisa.
Ati “Yadukuye mu mahanga twenda gupfa aratubanisha, ubu nta moko akituragwamo yatuzaniye Ndi umunyarwanda, kera abana bacu bari bararwaye bwaki atuzanira Girinka abana barakire.
Twacanaga imbingo ubu turakora ku bikuta inzu yose ikaka, bavandimwe bayobozi ndabona namuha manda y’ubuziraherezo akatuyobora mu mubwire muti uragahora ku ngoma.”
Intumwa za Rubanda Hon Mujawamariya Berthe, Hon Rusiha Gaston na Hon Munyangeyo Théogène bijeje abaturage kugeza ibyifuzo byabo mu Nteko ishinga amategeko yabatumye bakazagezwaho imyanzuro mu buryo bwihuse.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|