Ngororero: Kagame ngo ni umusare umenyereye umusomyo ntibakeneye abaza kubigiraho kwambutsa

Abatuye mu murenge wa Kageyo batangaza ko Perezida Kagame ari umusare umenyereye umusomyo bisobanura ko amenyereye akazi ko guteza imbere Abanyarwanda, bakavuga ko badakeneye undi uza kwigira ku kuyobora igihugu atazi aho kivuye.

Babitangarije mu rugendo abadepite mu nteko ishinga amategeko bakomeje kugirira muri aka karere ka Ngororero baganira n’abaturage ku busabe bwabo bwo kuvugurura ingino y’101 mu itegeko nshinga, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.

Umusaza ufite mikoro yavuze ko Kagame ari umusare umenyereye umusomyo.
Umusaza ufite mikoro yavuze ko Kagame ari umusare umenyereye umusomyo.

Mugenzi clavers yageranyije ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame nk’akazi k’umusare wambutsa abagenzi mu mazi. Yagize ati Kagame ni umusare umenyereye umusomyo ntitwarohama adutwaye, ntidukeneye abaza kutwigiraho kwambutsa kandi agihari.

Abaturage bagera kuri 39 bafashe ijambo mu bihumbi 8218 byari byitabiriye, bifuje ko iriya ngingo yahindurwa kandi banavuga uko bifuza ko yakwandikwa. Bavuga ko perezida Kagame yahabwa igihe cyo kuyobora kugeza ananiwe naho uzamusimbura akazahabwa manda imwe y’imyaka 5 babona ashoboye bakamwongeza izindi.

Guverineri Mukandasira yifatanyije n'abatuye Kageyo.
Guverineri Mukandasira yifatanyije n’abatuye Kageyo.

Muri uyu murenge, ibiganiro byanitabiwe na guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira unavuka muri aka karere. Abaturage batanze amata n’imyaka ituruka ku musaruro wabo batuma abadepite kubibagereza kuri Paul kagame kugira ngo bazasangire umuganura.

Bashimiye Perezida Kagame ko yabagejeje ku iterambere none nabo bakaba bizihiza umuganura.
Bashimiye Perezida Kagame ko yabagejeje ku iterambere none nabo bakaba bizihiza umuganura.

Abadepite bari mu karere ka Ngororero ni Semahundo Ngabo Amiel, Petronille Mukandekezi na Jean Pierre Hindura.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame ni umuhanga wigaragaje ko arusha abandi bose bityo kuba agishoboye jye mbona gushaka kumusimbuza ari ukwihuta cyane

Kanzayire yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka