Gisagara: Ngo nta rubanza rukwiye kuba ku kuvugurura Itegeko Nshinga niba abaturage babishaka kandi ari bo baritora

Abatuye imirenge ya Mugombwa, Kansi na Kibirizi yo mu Karere ka Gisagara baravuga ko nta ngorane zikwiye kuba mu guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga niba abaturage babishaka cyane ko n’ubundi ngo ari bo baritora.

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bagiye babitangariza abadepite Mukandutiye Spéciose na Karemera Thierry bari kugenda baganira na bo mu mirenge bumva ibitekerezo byabo birebana n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena umubare wa manda ku mukuru w’igihugu.

I Gisagara bashima ibyo bagejejweho n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
I Gisagara bashima ibyo bagejejweho n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Mu byifuzo by’abaturage batandukanye, bagaragaza ki iyi ngingo y’101 yahinduka kugira ngo bazabashe kongera gutorera Perezida Paul Kagame izindi manda akomeze abayobore, ibi kandi bakemeza ko babifitiye uburenganzira bashingiye ku kuba ari bo bitorera Itegeko Nshinga bityo bakavuga ko no kuba hari icyahindurwa kuri ryo ari uburengenzira bwabo.

Mukarugomwa Anastasie utuye mu Murenge wa Mugombwa, ashingiye ku iterambere avuga ko rimaze kugezwa mu murenge atuyemo, avuga ko ahangayikishijwe n’uko haramutse hayoboye undi uteri Perezida Kagame waribagejejeho, ryasubira inyuma kuko undi byamugora gukomereza aho ageze.

Kuri Mukarugomwa, ngo hari byinshi Perezida Kagame amaze kubagezaho kandi bigaragara ko agifite n’ibindi byinshi bityo kumuhagarika ubu ngo bikaba byaba ari amakosa.

Abaturage bavuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga ari uburenganzira bwabo.
Abaturage bavuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga ari uburenganzira bwabo.

Ati “Bigaragara ko Perezida Kagame agifite byinshi mu biganza ashaka kuduhereza, bimubuza kuduhereza rero kuko ibyo ari kuduha ari byiza kandi ni uburenganzira bwacu gusaba ko tugumana na we.”

Nyangezi Venuste utuye mu Murenge wa Kibirizi, we ati “Ese ko ubuyobozi bushyirwaho n’abaturage ntibivuga ko bagomba kuyoborwa n’uwo bifuza? Niba rero twifuza ko ingingo y’ 101 ihinduka simbona impamvu byaba urubanza kandi Itegeko Nshinga ritorwa natwe.”

Icyo abatuye imirenge itandukanye y’Akarere ka Gisagara basaba ni uko bahabwa amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame kugira ngo iterambere ari kubagezaho rikomeze rizamuke.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye sinumva imanza tujye ku ivugururwa ry’iyi ngingo kandi aritwe twaritoye, batureke rwose dukore ibyo dushaka

albert yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka