Burera: Abahinzi b’ibirayi ngo baracyakeneye Kagame watumye bagira agaciro

Abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yavugururwa Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kuko ari we ngo watumye abahinzi bagira agaciro, umusaruro w’ibirayi ukiyongera bityo bakava mu bukene.

Aba bahinzi b’ibirayi bahamya ko ku buyobozi bwiza bwa Paerezida Kagame ariho bamenye guhinga ibirayi kijyambere. Begerejwe impuguke mu buhinzi (abagoronome) ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi babigisha uburyo bahinga ibirayi bakoresheje imbuto nziza ndetse n’ifumbire.

Abahinzi b'ibirayi bo mu Karere ka Burera bahamya ko Perezida Kagame ari we watumye bamenya guhinga kijyambere.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera bahamya ko Perezida Kagame ari we watumye bamenya guhinga kijyambere.

Semarembo Félicien, umwe muri bo, avuga ko aho bamenyeye guhinga ibirayi kijyambere asigaye yeza toni z’ibirayi ziri hagati ya 30 na 40 kuri hegitari imwe.

Agira ati “Nahingaga ndi kujandajanda ariko ubu nsigaye ndi guhinga bya kijyambere ndetse ngatoza n’abandi…ndi umutubuzi w’imbuto (z’ibirayi) hano mu Majyaruguru.”

Abandi bahinzi b’ibirayi na bo bahamya ko basigaye babona umusaruro ushimishije, ubarirwa muri toni 30 kuri hegitari imwe. Ibyo byose ngo bituma babona amafaranga ku buryo muri iki gihe umuhinzi w’ibirayi afite agaciro gakomeye. Ikilo kimwe cy’ibirayi bakigurisha ku mafaranga abarirwa mu 100.

Bitandukanye na mbere aho ngo bahingaga ibirayi mu kajagari bakeza nka toni umunani gusa z’ibirayi kuri hegitari. Banabyeza gutyo bagahendwa ku buryo ngo wasangaga ikilo kimwe k’ibirayi bakugurisha ku mafaranga y’u Rwanda atageze no kuri 50, bigatuma baguma mu bukene.

Aba bahinzi bahamya ko Perezida Kagame ari we atumye bagira agaciro.
Aba bahinzi bahamya ko Perezida Kagame ari we atumye bagira agaciro.

Aba bahinzi ni ho bahera basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora kuko yatumye bava mu bukene; nk’uko Tuyishime Alexis abisobanura.

Agira ati “Uko twahindura iriya ngingo y’101, navuga ngo Perezida wa Repubulika agomba gutorerwa manda y’imyaka irindwi ariko nta mubare wa manda uhari. Umubare wa manda ukajya ushyirwaho n’amatora.”

Abandi bahinzi b’ibirayi na bo bakomeza bavuga ko bakeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame mu rwego rwo ku mushimira ibyiza yabagejejeho.

Bamwe muri bo, basabaga ko yahabwa izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi imwe imwe, ubundi muri iyo myaka akaba ari gutegura undi uzamusimbura, uzakomeza guteza imbere abaturage.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mu nzego zose usanga bashima Kagame ibyo yabagejejeho kandi bitari amakabyankuru. iriya ngingo ihindurwe

Gahenda yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka