Avega Agahozo yahaye ububasha umunyamerikakazi bwo kuyibera umuvugizi iwabo

Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi Avega Agahozo, wahaye Umunyamerikakazi Valerie Jerome uburenganzira bwo kuwubera umuvugizi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2015.

Jerome ubusanzwe wiga muri Kaminuza ya Mercer muri USA yahawe uyu mwanya, nyuma y’igikorwa cy’urukundo abanyeshuri b’iyi Kaminuza bamazemo iminsi mu Rwanda, bahugura abanyamuryango ba Avega mu gukora imishinga yo kubateza imbere.

Valery Jerome wagizwe umuvugizi wa AVEGA muri USA yahawe impano y'agaseke.
Valery Jerome wagizwe umuvugizi wa AVEGA muri USA yahawe impano y’agaseke.

Mukabayire Valerie Umuyobozi wa Avega agahozo yatangaje ko aba banyeshuri ari abo gushimirwa cyane, kuko bagaragarije urukundo n’ubupfura abanyamuryango ba Avega Agahozo mu gihe kirenga icyumweru bamaze mu Rwanda.

Yavuze ko kandi bizera ko uyu mubano uzakomeza gutera imbere kuko abanyamuryango ba Avega bafite byinshi bungukiye kuri aba banyeshuri, bizabafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Mukabayire Valerie, umuyobozi wa Avega AGAHOZO.
Mukabayire Valerie, umuyobozi wa Avega AGAHOZO.

Yagize ati “Aba banyeshuri baturutse muri Kaminuza ya Mercer bahuguye abanyamuryango ba Avega bagera kuri 30 bahagarariye intara zose, babahugura ku bijyanye no gukora imishinga ibyara inyungu, babahugura ku icunga mutungo, mu kumenyekanisha ibikorwa byabo n’ibindi bizafasha abanyamuryango ba Avega kwiteza imbere no kwigira mu mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yakomeje avuga ko kugira umuvugizi muri aba banyeshuri bizafasha cyane Avega kumenyekanisha gahunda zayo muri Amerika, ikabona abaterankunga bazayifasha kugera ku ntego yiyemeje, zo gufasha abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda biteza imbere bakabaho kandi bakabaho neza n’imiryango yabo.

Barasabanye bacinya n'akadiho.
Barasabanye bacinya n’akadiho.

Jerome wagizwe yatangarije abanyamuryango ba Avega ko atazababera umuvugizi gusa ahubwo abaye n’umunyamuryango wabo.

Yagize ati “Twahuye na Avega Agahozo turahuza, kuko ni abavandimwe barakundana hagati yabo, buri wese yita kuri mugenzi we, bigaragaza ko urukundo bafitanye ruzatuma bagera kuri buri cyose bifuza. Nanjye nzakomeza mbabere umuvugizi iwacu muri Amerika kandi kuva ubu ndi umunyamuryango wa Avega bidasubirwaho.”

Aba banyeshuri bo muri Kaminuza ya Mercer bageze mu Rwanda ku itariki wa 17 Nyakanga 2015, Dr Mills waje ubayoboye, yatangaje ko buri mwaka bazajya baza mu Rwanda gufatanya na Avega mu bikorwa biteza abanyamuryango bayo imbere.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose kwita ku bapfakazi kandi n’imna irabikunda , AVEGA nayo nikomereza aho ikomeze gufungura amarembo, ejo bizatume imenyekana kw’isi ihabwe n’ubufasha mu kwagura ibikorw abyayo ese ni kuki itabera isomo nindi miryango y’abapfakazi yo kw’isi ikishakisha itaramenya uko ikora?

ishema yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka