Sinumvayabo Valens utuye mu murenge wa Kibeho avuga ko atarajya mu matsinda y’abagabo n’abagore bahabwa ibiganiro na RWAMREC ngo yari umuntu wananiranye ahora arwana n’umugore yaramubujije amahoro ariko ubu yiyemeje kuba intangarugero akaba “Bandebereho”.
Abana babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka itatu uvuga ko yitwa Eric na murumuna we uri mu kigero cy’umwaka umwe witwa Ahishakiye barashakirizwa ababyeyi babo nyuma yuko batoraguwe mu rugo ry’umuturage mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.
Ingengo y’imari ya 2014-2015 izarangira umuhanda Ruhango-Kinazi-Mukunguri umaze gutunganywa, ibi bikaba ari ibyashimangiwe na Minisitriri w’intebe Anastase Murekezi ubwo aheruka gusura abaturage b’akarere ka Ruhango tariki 22/09/2014.
Abapolisi babiri, Kaporali Iyakaremye Nelson na Kaporali Ndabarinze Isaac, nibo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 17/7/2013 bishe Gustave Makonene wari umukozi w’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa (Transparency International) mu karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko abashoferi batwara abagenzi mu buryo rusange bagiye guhabwa amakarita, aho bazajya bakurwaho amanota mu gihe batitwaye neza mu muhanda ku buryo uzagaragarwaho amakosa menshi azajya ahagarikwa.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ruvuga ko kwibumbira mu matsinda yitwa ay’ubwiyunge n’iterambere biri mu bibafasha kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zititeguwe ku bakobwa batarashaka no kurwanya amakimbirane ashingiye ku moko.
Ubwo abayobozi b’akarere ka Nyamasheke basuraga abaturage bo mu murenge wa Cyato, tariki 24/09/2014 abatuye uyu murenge basabye abayobozi kuzabagereza icyifuzo cyabo kuri Perezida Kagame ko bifuza kuzamubona imbone nkubone ngo bamwereke ibyo amaze kubagezaho.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, atangaza ko ubuyobozi bwiza buha agaciro abaturage buharanira ko bikura mu bukene kugira ngo babeho neza, bitandukanye na mbere ngo ubuyobozi bubi bwaheje bunica abo bwagomba kuyobora.
Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, guhera ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugu binenze kutegera abaturage bihagije ngo bamurikirwe ibibakorerwa no gusobanurirwa uko politiki y’igihugu iteye n’uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa imihigo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Francis Kaboneka, arasaba abanyamuryango b’uwo muryango muri Karongi guhorana ishema ry’uko bahisemo neza kuko ngo bari mu muryango utarangwa n’amagambo ahubwo urangwa n’ibikorwa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro cyimaze gusohora urutonde rwa kabiri rw’Abaturarwanda kivuga ko babereyemo Leta imyenda ikomoka ku misoro batishyuye kandi ngo barasabwa kwishyura bitarenze iminsi 7.
Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu barishimira cyane uburyo ibibazo bari bafite bigenda bikemuka muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe tariki 22/09/2014.
Mu rwego rwo kugirango imiyoborere myiza irusheho gushinga imizi mu karere ka Gakenke abayobozi bo mu nzego z’ibanze barasabwe kumenya ko mu byo bakora byose mbere na mbere babanza kwita ku bibazo by’abaturage bakabona gukurikizaho ibindi.
Nyuma yuko rwiyemezamirimo wakoraga imirimo yo kwagura isoko rikuru rya Kibungo (Ngoma) atereye imirimo kuva mu mwaka wa 2013, abakozi 250 bambuwe na rwiyemezamirimo wataye akazi barishyuza akarere.
Mu rwego rwo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa 23/09/2014, akarere ka Nyaruguru kashyikirije amazu ane imiryango ine y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazatura mu murenge wa Ngera.
Kwimakaza ukuri ni umwe mu mihigo abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Ngoma bihaye, kuri uyu wa 23 Nzeli, ubwo basozaga ibiganiro by’iminsi ibiri bahabwaga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasuye Akarere ka Karongi tariki 23/09/2014 maze asobanurira abagize Inama Mpuzabikorwa y’ako karere ko gukorera hamwe no kwegera abaturage ari ryo banga ry’imiyoborere myiza rishobora gutuma bongera guhagarara neza mu mihigo.
Niyoyita Jean Claude w’imyaka 31 witabye Imana mu rucyerera rwa taliki 22/09/2014 arashwe na Cpl Habiyambere Emmanuel yashyinguwe kuri uyu wa 23/09/2014 mu irimbi rya Karundo mu karere ka Rubavu.
Dr Guillain Lwesso wari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro by’akarere ka Nyanza aravugwaho kuba yarataye akazi kuva tariki 14/09/2014 ku mpamvu ze bwite atabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bumushinzwe.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yavaga i Kigali ijya ahitwa Mayange mu Bugesera ihiriye mu muhanda irakongoka ariko ku bw’amahirwe ntawe ihitanye nta n’ukomeretse.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 22 Nzeli 2014 abaturage b’umurenge wa Katabagemu bagaragaje ko bishimira iterambere bagenda bageraho kubera imiyoborere myiza.
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Huye yateranye ku cyumweru tariki ya 21/9/2014, bashishikarijwe gukora ubukangurambaga bukwiye kugira ngo imihigo akarere kahize igende neza, ndetse banashishikarizwa kutarebera igihe bumvise abatanga amakuru atari yo.
Ubwo mu karere ka Nyanza hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’Intara y’Amajypepfo Munyantwali Alphonse yavuze ko umuyobozi urya ruswa nta na rimwe ashobora kubaho neza kurusha umuyobozi utayirya.
Abantu 25 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 22 Nzeri 2014, bavuga ko hari byinshi byatumye bafata icyemezo cyo gutaha birimo abagore bafatwa ku ngufu, kutagira uburenganzira busesuye ku byabo, umutekano muke n’ibindi.
Intumwa z’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi zahuguye inzego z’ubuyobozi bw’uwo muryango mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’iz’uturere twa Karongi na Rutsiro mu rwego rwo kubungura ubumenyi no kubafasha guhwiturana no guhwitura inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo Umuryango wa FPR Inkotanyi (...)
Maniraguha Francoise yinjiye mu gisirikare cy’umutwe wa FDLR-FOCA afite imyaka 13 agamije gusahura ibyo kurya n’ibindi kugira ngo umuryango we ubashe kubaho kuko ngo ubuzima bwari bubi cyane mu ishyamba aho uwaba adafite umusirikare byamugoraga kubona ibimutunga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwafashe ingamba nshya zo gucyemura bimwe mu bibazo byakomeje gutuma aka karere gahora mu myanya y’inyuma mu mihigo, nyuma y’uko bwisuzumye bugasanga bimwe mu bibazo biterwa no kutegera abaturage n’imikoranire itari myiza hagati y’abayobozi.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage bagiye kujya bakurikiranwa nibiba ngombwa bafatirwe ibihano byo guhagarikwa, kuko byagiye bigaragara ko ibibazo byinsh bikemuka ari uko umukuru w’igihugu ahageze.
Abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, baratangaza ko bishimira iterambere bagezeho binyuze muri gahunda zirangajwe imbere na FPR, dore ko ngo bari barahejejwe inyuma ariko kuri ubu bigishijwe kwibumbira hamwe no kwihangira imirimo.
Umukozi ushinzwe ahabikwa inyandiko n’amadosiye muri gereza ya Nyanza yafatishije imfungwa ebyiri zashakaga kumuha ruswa ngo azifashe kugera kuri dosiye y’umwe muri bo, bahindure ibisanzwe biyanditswemo, nyir’iyo dosiye afungurwe atarangije igihano.