Rurembo: Bahaye Perezida Kagame umuganura ku musaruro mwinshi bejeje ariwe bayikesha

Abaturage b’umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu batangaje ko mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwizihiza umunsi w’umuganura, bashimishijwe guha umuganura Perezida Kagame kuko yatumye beza imyaka myinshi babona umusaruro ushimishije.

Igikorwa cyo guha umuganura Perezida Kagame cyakozwe n’abaturage ba Rurembo kuri uyu wa kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2015, baha abadepite imyaka itandukanye mu byo bejeje ngo bazayishyirize Perezida Kagame nk’umuganura w’umusaruro yatumye bageraho.

Abaturage bashyikirije abadepite umuganura w'umusaruro bejeje ngo bazawugze kuri Perezida Kagame
Abaturage bashyikirije abadepite umuganura w’umusaruro bejeje ngo bazawugze kuri Perezida Kagame

Abaturage bashyikirije Depite Uwayisenga Yvonne na Depite Uwamama Marie Claire uduseke turimo imyaka y’umuganura babatumye ngo bazabahere uwo muganura Perezida wa Repubulika.

Iki gikorwa kikaba cyakozwe,ubwo bari bamaze gutanga ibitekerezo byabo ku mpamvu bifuza ko ingingo y’101 yahinduka Perezida Kagame agakomeza kubayobora.

Mu mpamvu batanze harimo n’izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi muri aka gace, ku buryo abaturage bishimiye cyane umusaruro w’ingano ngo bazabona muri iki gihembwe cy’ihinga cya B dore ko iki gihingwa gikunze guhingwa muri aka gace.

Kamali Théogene,umwe mu baturage b’umurenge wa Rurembo yagize ati “mbere ya 2003 nezaga ibishyimbo bitarenze ibiro 50 ariko aho nabyezaga ubu neza imifuka itanu.”

Abahinzi ba Rurembo bavuga ko ingano zitanga umusaruro mwinshi.
Abahinzi ba Rurembo bavuga ko ingano zitanga umusaruro mwinshi.

Naho ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rurembo Ngirabatware Ezechiel we avuga ko umusaruro wiyongereye cyane kuko bagize ibihe byiza kandi n’ubuyobozi bukaba bubitaho mu guteza imbere ubuhinzi.

Mu mwaka ushize bari bagize Toni 2,6 kuri ha ku gihingwa cy’ingano naho ubu muri iki gihe bakazageza kuti Toni 3 zirenga kuri ha. Yongeraho ko biteguye umuganura neza muri uku kwezi kwa Kanama.

Bitewe n’umusaruro abaturage babonye ushimishije muri aka gace,bavuga ko bagize amahirwe yo gutuma abadepite babasuye kuri Perezida wa Repubulika kuko bataganura batabanje kuganuza umukuru wabateye kugera kuri uwo musaruro.

Bakaba bahaye abadepite, uduseke dutandukanye turimo imbuto bejeje ngo bazabishyikirize Perezida wa Repubulika nk’umuganura bamuhaye ku musaruro ushimishije yatumye bageraho bitewe n’uko yita ku bahinzi.

Uduseke turimo imyaka tukaba twaherekejwe n’ibyansi by’amata bamwereka ko yaboroje kandi bakaba banywa amata, kuri ubu bakaba basa neza.

Nyuma y’ibyo banamutuye icumu n’ingabo, bamwifuriza kuzakomeza kuyobora u Rwanda nk’ingabo y’umutamenwa kandi banamushimira uko yabohoye u Rwanda, akanaha umutekano agace ka Rurembo kari karibasiwe n’abacengezi mu 1998.

Abaturage batanze n’icumu n’ingabo bazashyikiriza Perezida wa Repubulika,bamushimira ko ari ingabo y’umutamenwa yabohoye u Rwanda banamusaba gukomeza kubayobora

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka