Rukara: Nta wundi bashaka ku buyobozi bw’u Rwanda nyuma ya 2017 utari Kagame
Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko nta wundi muntu bashaka ku ntebe y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017 utari Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Babivuze kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 ubwo bagezaga ibitekerezo bya bo ku badepite bari kwakira ibitekerezo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Umusaza w’imyaka 82 witwa Kambanda Pierre Claver wo mu kagari ka Rwimishinya avuga ko Perezida Kagame ari inshumbushanyo Imana yahaye u Rwanda nyuma yo kubura umwami Mutara Rudahigwa.
Uyu musaza uvuga ko yabayeho ku ngoma y’umwami Rudahigwa avuga ko ibikorwa bye byarangwaga no gushaka icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi akarwanya ba gashakabuhake. Perezida Kagame na we ahora ashaka icyateza imbere Abanyarwanda nk’uko Kambanda abivuga, ari na ho ahera avuga ko ari inshumbushanyo Imana yahaye u Rwanda.
Ati “Kagame uyu mwumva, bamwe muhorana na we, njye nta rindi zina namuha mbona ari inshumbushanyo Imana yaduhaye. Nta kindi dukeneye uretse amahoro kandi amahoro yacu ni Kagame.”
Kambanda kimwe na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukara bikomye abanyamahanga bashaka kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda bavuga ko Perezida Kagame adakwiye kongera kwiyamamaza.
Bavuze ko Abanyarwanda ari bo bamushaka kandi bazi icyo yabagejejeho ku buryo nta munyamahanga ukwiye kugira ikibazo ku busabe bw’Abanyarwanda.
Aba baturage bati “Ese abo banyamahanga bari babona twivanga mu itegeko nshinga rya bo? Kuki se twe bashaka kutuvangira? Ibyo dukora turabizi kandi nit we bizagirira akamaro.”
Iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho ngo ni ryo rituma basaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, kuko abandi baperezida bose bayoboye mbere ye byari byarabananiye nk’uko abaturage b’i Rukara ba bivuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyifuzo by’abanyarwanda byubahirizwe maze uwaduhaye inka tumwiture aduhe n’amavuta