Nyamasheke: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo ntibakishyuza amabati
Mu biganiro byo kwakira ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ihinduka ry’ingingo y’101 igenera umukuru w’igihugu manda atagomba kurenza, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko basigaye bafite inzu babamo bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bityo bakaba bifuza ko yakomeza kubayobora kuzageza ashaje.
Hari mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu biganiro byari biyobowe na Depite Kankera Marie Josee na Depite Karenzi Theoneste, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015.
Hari mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu biganiro byari biyobowe na Depite Kankera Marie Josee na Depite Karenzi Theoneste, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015.
Nyirangerimana Francoise, uvuga ko yasigajwe inyuma n’amateka, yasabye ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora igihugu iterambere bagezeho rigakomeza ubudasubira inyuma.
Yakomeje avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka babaga muri za nyakatsi kandi bakanenwa n’abandi baturage, nyamara ubu ngo basigaye bisanga mu gihugu nk’abandi baturage, ndetse ngo ntibakishyuza amabati nk’uko byahoze.
Yagize ati “Ntabwo tukishyuza ya mabati yari yaraheze, ingoma za kera zose zagiye zitayaduhaye. Twabonye aho dutura, murambona nanjye ko mpagaze hano nkeye kandi ngafata ijambo, nta wundi wabitugejejeh! Ubwo se aravaho tumererwe dute, turashaka kuzamutora kugeza ashaje.”
Mu kwakira ibyifuzo by’abaturage, bamwe bagereranyije Paul Kagame nka Musa wa kabiri, umwe wakuye Abayisiraheli mu butayu, berekana ko igihugu cy’u Rwanda cyari kimaze gucura imiborogo, cyasenyutse burundu, agahagarika Jenoside none igihugu kikaba gisigaye gishimwa n’amahanga.
Aba baturage basaga 2500 basabye intumwa za rubanda guhindura ingingo y’ 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Paul Kagame akomeze abayobore.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|