Gashanda: Ngo bari ku bise nk’iby’umugore ugiye kubyara bazaruhuka ingingo y’101 ivuguruwe
Abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karerer ka Ngoma ubwo baganiraga n’abadepite babaha ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena manda z’umukuru w’igihugu, bagaragaje ko badatuje kugeza igihe iyo ngingo izavugururirwa maze Kagame agakomeza kubayobora.
Abadepite babanje gusobanurira abo baturage ko nyuma yo kubona ubusabe bwabo, bahisemo kubagera babasanze iwabo ngo babibwirire uko bumva iyo ngingo yavugururwa.
Ubwo bahabwaga umwanya abaturage b’i Gashanda bavuze ko bafite impamvu nyinshi zituma bashaka ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.
Abenshi bagarutse ku kuba yagaragaje ibikorwa bidasanzwe mu kunga Abanyarwanda no kubateza imbere bityo bakaba batamureka ngo agende atabanje kurangiza ikivi yatangiye cya visiyo 2020.
Barayavuga Jean Baptiste utuye muri uwo Murenge wa Gashanda, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 imbere y’abadepite, yagize ati “Perezida wacu Kagame yakoze ibintu byinshi bitangaje azanira Abanyarwanda amahoro, iterambere n’ubuzima bwiza. Ubu n’amahanga aramwifuza,ubu se twe twamwirengwesha? Iriya ngingo y’101 nikurweho rwose.”
Abagore bafashe ijambo, bo bashimaga uburyo nta mukobwa cyangwa umugore ugihohoterwa cyangwa ngo aterurwe ashakwe n’uwo atifuza kubera ko Kagame yabiciye akabaha ijambo na bo bakiteza imbere. Abo bagore bakavuga ko bameze nk’umugore uri ku gise bazatuza babonye ingingo y’101 ivugururwe.
Mukandera Iphigenie, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, mu izina rya bagenzi be Hon Nkusi Juvenal na Kayitesi Liberate, yavuze ko ubutumwa bwabo babujyanye kandi bazabusohoza neza.
Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro n’abadepite bagaragaje ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa maze Perezia Kagame agakomeza kuyobora izinda manda zose ashoboye ngo yananirwa akabisaba abaturage hakabona kujyaho undi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu umurenge wa gashanda tugeze kure twesa imihigo dushimira abadepite badutumikiye ibyo twabatumye .ndi ngoboka mumurenge wa gashanda mukagali ka cyerwa.
Umurenge wa Gashanda in umurenge bigaragara ko urinyuma cyane kubikorya remezo twava nk’umuriro w’amashanyarazi,iminara yitumanaho itagera hose nko mukagari ka munege....