Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo gusobanurira abaturage bataregera abandi batuye mu midugudu akamaro bibafitiye, birimo kwegerezwa ibikorwa remezo.
Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.
KT RADIO, ubusanzwe yumvikanaga gusa ku murongo wa 96.7 FM mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubu yatangiye kumvikana mu zindi ntara ku yindi mirongo.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye abayobozi bashya batorewe kuyobora uturere n’abagize za Njyanama zatwo gukorera hamwe no kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, Abaturarwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi mu gihugu hose, kibanze ku gutunganya bikorwa remezo.
Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, yahoze yitwa KIE, yahiye irakongoka ku mpamvu zitaramenyekana.
Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza gutera imbere n’ubwo hari ibyagezweho kuva u Rwanda ruvuye muri Jenoside.
Abari abayobozi b’uturere twa Gasabo, Huye, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Gakenke, Nyamasheke, Karongi, Rusizi na Rubavu; bongeye gutorerwa kutuyobora muri manda y’imyaka itanu.
Abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda na Congo baturiye imipaka ya Rusizi barishimira ko Leta ya Congo yongereye amasaha yo gufungura umupaka hagati ya Bukavu na Kamembe, bikazaborohereza mu kazi.
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas yasabye abagore batorwa mu nama y’igihugu y’abagore kuzaba nyambere mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Imvura yasenye ibyumba by’amashuri abanza ya Karambi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi inangiza ibitabo bigishirizagamo.
Bamwe bari biteze ko bashobora kubona akazi mu muryango wiyise “Women Forever” mu Karere ka Nyanza, baravuga ko batunguwe no gusanga bari abatekamutwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette yahamagariye ba Mutima w’urugo gukumira Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashyizeho gahunda y’umuganda udasanzwe w’amasaha atatu, ukazajya ukorwa umunsi umwe mu cyumweru hagamijwe kurwanya Malariya.
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, basuye icyicaro cya Banki ya COGEBANQUE ari na yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), watangaje ko uhangayikishijwe n’imikorere irimo ruswa muri siporo hirya no hino ku isi.
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize Akarere ka Karongi bavuga ko kuba bakoresha kugereranya mu gupima ubuso bw’imirima y’abaturage byica igenamigambi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeye ko bugiye kwishyuriza abaturage bose bambuwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahakoreye bagasiga bambuye abaturage.
Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, muri Afurika y’Iburasirazuba ryemeza ko imiyoborere y’u Rwanda yihutisha gahunda zirwanya ubukene kurusha ibindi bihugu mu karere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ,Dr. Uzziel Ndagijimana, aravuga ko intego z’iterambere rirambye zizarandura burundu ubukene mu Rwanda.
Abaturage bo mu Kagali ka Muzingira mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza.
Uwitwa Mukasibo Philomene wari umukorerabushake kuri site y’itora yo mu Murenge wa Kabacuzi muri Muhanga yafunzwe ashinjwa kwiba amajwi.
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda batemberejwe ibice bigize Pariki y’igihugu y’Akagera, basobanurirwa amateka yaho n’ibiyigize. Iki gikorwa kiri muri gahunda yo kubafasha gusobanukirwa byinshi mu bigize igihugu.
Abatuye Kigembe mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba barabonye uruganda rutunganya ibigori, bituma batakirya ibigori biseye nabi cyangwa ngo bavunike bajya i Huye.
Abatuye Umurenge wa Mageragere muri Nyarugenge, bavuga ko biteze iterambere risimbura imirimo y’ubuhinzi k’uzatorerwa kuyobora akarere afatanyije n’abo bazayoborana.
Abaturage barasaba abatorerwa kubahagararira mu nama Njyanama z’uturere kutagarukira ku gutorwa gusa, ahubwo bakajya bamanuka bakumva ibitekerezo byabo
Abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abazabahagararira mu nama njyanama z’uturere nazo zizatorwamo abayobora uturere.
Bamwe mu batuye mu Burasirazuba ngo batoye abakandida batazi bitewe n’uko batigeze bababona biyamamaza, bakaba batoye bagendeye ku mafoto gusa.