Iburengerazuba: 96 % ni bo bitabiriye amatora

Abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abazabahagararira mu nama njyanama z’uturere nazo zizatorwamo abayobora uturere.

Mu Karere ka Rubavu abitabiriye aturage bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abazabahagararira mu nama Njyanama y’Akarere. Saa yine henshi ku biro by’itora mu karere ka Rubavu abantu bari bake abandi barangije gutora batashye.

Rusizi abitabiriye ibikorwa by'amatora bahabwaga imbuto zo ku rya
Rusizi abitabiriye ibikorwa by’amatora bahabwaga imbuto zo ku rya

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’amatora mu karere ka Rubavu Mujawamariya Vestine aganira na Kigali Today, yatangaje ko ubwitabire bw’abaturage batoye bungana na 96 % bangana na 220 000 mu baturage ibihumbi 244 850 bagomba gutora.

Mu karere ka Rubavu abatowe bari mu byiciro by’abajyanama rusange 44 bagomba guhagararira imirenge 12 igize akarere, naho abajyanama bazahagararira 30% by’abagore ni 32.

Mbere y'ibikorwa by'amatora abakora mu byumba babanje kurahira
Mbere y’ibikorwa by’amatora abakora mu byumba babanje kurahira

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu igomba kugirwa n’abajyanama 26 bagomba kuba barimo 30% y’abagore bituma hagomba kuzaboneka abajyanama 18 batorwa mu matora rusange hamwe na 30% bingana 8 bazajya mu nama jyanama.

Mu karere ka Rubavu n’ubwo benshi mu bajyanama barangije manda ebyiri batazagaruka mu nama njyanama yatowe, harimo abazagaruka mu nama njyanama ndetse bashoboye kwiyamamaza barimo abari mu buyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Sinamenye Jeremy wari umuyobozi w’Akarere, Murenzi Janvier wari umuyobozi w’akarere wungirije wari ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere hamwe na Uwampayizina Marie Grace wari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bongeye kwiyamamaza.

Abaturage bitabiriye ibikorwa by'amatora ku masaha ya kare
Abaturage bitabiriye ibikorwa by’amatora ku masaha ya kare
Abaturage bazindutse batora kugira bisubirire mu mirimo
Abaturage bazindutse batora kugira bisubirire mu mirimo

Mu karere ka Nyamasheke abitabiriye ibikorwa byo gutora abajyanama bazabahagararira mu nama Njyanama y’Akarere batangaza ko batoye bashingiye kuzihutisha iterambere ry’akarere.

Mukamparirwa Monique umuturage mu murenge wa Kagano avuga ko mbere yo gutora yabanje gushishoza cyane ashingiye uko abiyamamaza bagiye bagaragaza gahunda bazageza ku baturage.

Yagize ati “Aya matora ntasanzwe kuko niho hazavamo abayobozi b’akarere bazatuyobora mu kwesa imihigo kandi akarere kacu karacyafite byinshi byo kugeraho, jyewe byansabye gushishoza cyane nibwira ko n’abandi baturage bazi agaciro k’abo twatoye bakazatubera ingirakamo”.

Abaturage bazindukiye gutora abajyanama b'akarere mu murenge wa Mudende
Abaturage bazindukiye gutora abajyanama b’akarere mu murenge wa Mudende

Mu karere ka Rusizi bamwe mubari muri njyanama ishoje igihe bongeye kwiyamamaza, Dr Ndamene Telesphore wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere yongeye kwiyamamaza, Kamari AimeFabien wari umuyobozi w’akarere nawe yiyamamaje.

Mu karere ka Nyamasheke abaturage bitabiriye gutora kare bisubirira mu mirimo, saa mbiri nta baturage benshi bitabiraga gutora ariko saa tanu abatora bongeye kwiyongera bitewe nuko ababanje mu mirimo bari bayivuyemo.

Mu karere ka Rusizi abaturage bitabiriye ibikorwa byo gutora abazabahagararira mu nama zifata ibyemezo, bavuga ko abo bagiriye ikizere babitezeho gushyira mu bikorwa ibyo babasezeranyije biyamaza.

Nyirarukundo Esperence umuturage mu murenge wa Kamembe avuga ko icyo bifuza kubajyanama ari ugushyira mu igiro ibyo baba baremereye kuko babatoye bashingiye kubyo babijeje kuzabagezaho.

Abakuze nabo bafashijwe kujya kwitorera abagize inama njyanama
Abakuze nabo bafashijwe kujya kwitorera abagize inama njyanama

Yagize ati; ” Iyo wiyamamaza uvuga ibyo uzageza ku baturage, turifuza ko ibyo batwijeje bazabishyira mu ngiro kuko hari abaheruka babivuga biyamamaza nyamara bakarangiza manda ibyo batwijeje batabitugejejeho.”

Ibikorwa by’amatora y’abagize inama njyanama mu karere ka Rusizi byaranzwe n’udushya two gutegura imbuto ku biro by’itora abamaze gutora bagahabwa imbuto zo kurya.

Mu karere ka Rusizi hiyamamaje abajyanama 34 bazahagararira imirenge 18 muribo 30% by’abagore bazajya muri jyanama ni 10 naho abajyanama bari basanzwe muri njyanama bongeye kwiyamamaza ni 10 barimo 6 bashaka kujya mu bajyanama rusange na 4 bari bazajya muri 30% by’abagore.

Abaturage bamwe baha amahirwe Harerimana Frederic wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere, Kankindi Leoncie wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Nsiyage Emmanuelwari ushinzwe imibereho myiza.

Sylidio Sebuharara

Umugwaneza Claude

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I nyabihu twarumiwe kuko abatowe mumirenge ya Mukamira, Jenda na Bigogwe banzwe abayobozi b’imirenge bagashyiraho abatsinzwe. Yemwe abakorerabushake ntibemerewe no kubara amajwi.

alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

I nyabihu twarumiwe kuko abatowe mumirenge ya Mukamira, Jenda na Bigogwe banzwe abayobozi b’imirenge bagashyiraho abatsinzwe. Yemwe abakorerabushake ntibemerewe no kubara amajwi.

alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka