Abatorewe kuyobora uturere basabwe kwihutisha iterambere

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye abayobozi bashya batorewe kuyobora uturere n’abagize za Njyanama zatwo gukorera hamwe no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Yabibasabye ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira ry’abatorewe kuyobora Akarere ka Gikumbi, nyuma y’amatora ya komite nyobozi yabaye mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantare 2016.

Umuybozi w'Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal (hagati) n'abamwungirije bari kurahira.
Umuybozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal (hagati) n’abamwungirije bari kurahira.

Yagize ati “Ni twe tugomba kubaka uru Rwanda kugira ngo rubashe gutera imbere kandi tugakorera inyungu z’umuturage, kuko ariwe uba wabatoye ngo mubashe kumufasha kuva mu bukene.”

Minisitiri Busingye yabibukije abatowe muri aka karere ko gakeneye imihanda myiza kandi ikoze neza, abasaba ko bagomba kubaka amashuri n’amavuriro hakiyongeraho kwimakaza ubutabera bahera mu ngo z’abaturage bakanarwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Minisitiri Businjye yari yitabiriye uyu muhango.
Minisitiri Businjye yari yitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi mushya w’akarere, Mudaheranwa Juvenal, yashimiye abaturage bamutoye abasezeranya ko bagiye gufatanya muri byose. Yabasabye ko bamuba hafi kuko wenyine ntacyo yashobora batamuteye inkunga y’ibitetekerezo n’ibikorwa.

Ati" Icyo dukeneye ni ubufatanye bwanyu mwese kuko njyewe ubwanjye ntacyo nakwishoboza tudashyize hamwe, kugira ngo twihutishe iterambere ry’umuturage kandi nidushyira hamwe ndizera ko tuzabigeraho."

Mudaheranwa n’abamwungirije ari bo Muhizi Jules Aimable watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere na Benihirwe Charlotte watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bizeye ko ubufatanye bw’inzego zose ari bwo buzazamura akarere ka Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IMANA ISHIMWE IDUHAYE ABAYOBOZI BAKUNDA UMURIMO NABATURAGE. CYOKORA MUVE MURI ZA BUREAU MUMANUKE KURI TERRAIN kuko niho hari ibibazo.

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

iterambere ryihuta niryo dushaka mu karere kacu ka Gicumbi ariko no mu gihugu cyacu muri rusange bibe bityo

Karasira yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka