MIGEPROF irasaba ba Mutima w’urugo gukumira Malariya

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette yahamagariye ba Mutima w’urugo gukumira Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Atangiza ubukangurambaga bw’urukundo nyakuri mu Rwanda kuwa 24 Gashyantare 2016, bwatangirijwe mu karere ka Rutsiro n’Imbuto Foundation mu gufasha urubyiruko kurinda ubusugi n’ubumanzi, naho abashakanye bakagira umuco wo kudacana inyuma.

Umunyamabanga wa leta muri MIGEPROF Umulisa Henriette
Umunyamabanga wa leta muri MIGEPROF Umulisa Henriette

Umunyamabanga wa leta muri MIGEPROF Umulisa Henriette yasabye gukumira icyorezo cya Malariya kuko hari n’uburyo bwo kuyikumira, abasaba abagore “Mutima w’urugo” kugirira isuku aho batuye no kuryama mu nzitiramubu biri mu byatuma Malariya idakomeza kwiyongera.

Yagize ati:”Sinagenda ntagize icyo mvuga ku cyorezo cya Malariya gikomeje kwiyongera henshi, ariko ba Mutima w’urugo dushobora kugira icyo dukora tukagihagarika, twita ku isuku aho dutuye, kuryama mu nzitiramubu, hamwe no gukinga kare amadirishya. Izi ngamba mureke tuziteho murebe ko Malariya idahagarara.”

Indwara ya Malariya kuva mu mpera z’umwaka wa 2015 ikomeje kwiyongera mu ntara y’UBurengerazuba, mu Karere ka Rubavu bimwe mu bigo nderabuzma byemeza ko byakira abarwayi 600 mu cyumweru.

Ikigo nderabuzima cya Murara mu murenge wa Rubavu, abaturage ibihumbi bibiri bagaragayeho indwara ya Malariya mu kwezi kwa Mutarama 2016.

Izabayo Clarisse Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’umurenge wa Rubavu, avuga ko kwiyongera byatewe n’ibura ry’inzitiramubi kuko izo abaturage bari bafite zashaje ndetse ntibabona aho bagura izindi.

Urubuga rwa Internet rwa Ministere y’Ubuzima mu Rwanda ruvuga ko hari gahunda yo guhangana na Malariya irimo kwiyongera mu Rwanda, mu gihembwe cya mbere cya 2016, byari biteganyijwe ko hazatangwa miliyoni z’inzitiramubu mu turere umunani yari yiganjemo.

Ruvuga ko byari biteganyijwe ko ahari ibiyaga hazashyirwamo miliyoni y’amafi ya Tilapia asanzwe arya umubu utera malariya.

Hagendewe ku mibare igaragara kuri uru rubuga, abantu 1,957,000 barwaye Malariya naho 424 barapfa mwaka wa 2015, mu gihe abantu 514,173 bayirwaye naho 499 bagapfa muri 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka