Batunguwe n’uko uwashakaga kubaha akazi ari umutekamutwe

Bamwe bari biteze ko bashobora kubona akazi mu muryango wiyise “Women Forever” mu Karere ka Nyanza, baravuga ko batunguwe no gusanga bari abatekamutwe.

Uyu muryango wizezaga bamwe mu barangije kwiga amashuli yisumbuye n’aya kaminuza mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe akazi k’amezi atandatu mu gukora ubushakashatsi ku iterambere ry’umugore wo muri utwo turere.

Abo batekamutwe bihishe inyuma y'iri tangazo ry'akazi ka baringa
Abo batekamutwe bihishe inyuma y’iri tangazo ry’akazi ka baringa

Bamwe mu babeshywe bavuga ko itangazo ry’ako kazi ryagiye ribageraho hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Facebok, WhatsApp n’izindi.

Umwe muri bo utarahatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Njye nari namaze kwandikira ubuyobozi bw’uriya muryango nsigaje gusa kwandika umwirondoro (CV) nibwo nahamagaye mugenzi wanjye udafite akazi nawe araza atangira kwandika.”

avuga ko mu gihe biteguraga kohereza ayo mabaruwa bayanyujije kuri Email y’abo batekamutwe ni bwo umwe mu nshuti zabo yaje bamwereka ibyo barimo, abamaganira kure avuga ko iryo tangazo ry’akazi riri kunyura ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kandi ari iry’abatekamutwe.

Ati “Kubera ko iryo tangazo ry’akazi risobanura ko abujuje ibisabwa bazahamagarwa kuri telefoni buri muntu akitwaza amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda nayo nari namaze kuyashaka none ntunguwe no gusanga bari abatekamutwe”.

Abo batekamutwe basobanuraga ko ayo mafaranga buri muntu wemerewe akazi yari buzayahabwemo igitabo kizagenga ubushakashats,i hanyuma wakigarura ngo ukayasubizwa ari naho bamwe bari babategeye ngo bazayabarye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Nkurunziza Enock yavuze ko abo bantu bashakaga guha abantu bize akazi k’ubushakashatsi mu karere ari abatekamutwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza w'Agateganyo Nkurunziza Enock yasabye abaturage kuba maso bakirinda gutekerwa imitwe
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo Nkurunziza Enock yasabye abaturage kuba maso bakirinda gutekerwa imitwe

Ati "Nta mufatanyabikorwa witwa “Women Forever” dukorana mu karere ndetse aho baba baturutse hose nta baruwa yabo dufite itumenyesha ko bitegura gukora ubushakashatsi ku baturage bacu."

Yasabye abaturage kwirinda abatekamutwe abibutsa ko aho bababonye hose bajya batungira agatoki inzego z’umutekano zikabafata.

Uyu muyobozi yagerageje kuvugana nabo batekamutwe akoresheje telefoni batanze asanga bazifunze. Na Kigali Today yagerageje kuzihamagara isanga zidacamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka