Uzatorerwa kuyobora akarere bamutegerejeho kubakura ku isuka

Abatuye Umurenge wa Mageragere muri Nyarugenge, bavuga ko biteze iterambere risimbura imirimo y’ubuhinzi k’uzatorerwa kuyobora akarere afatanyije n’abo bazayoborana.

Muri uyu murenge ugize Akarere karimo ikicaro cy’Umujyi wa Kigali ariko ubarwa nk’umurenge w’icyaro, bavuga ko nta yindi soko y’ubukungu n’imibereho myiza bagira usibye ubuhinzi bw’imboga kandi nabwo butabaha umusaruro uhagije.

Abaturage b'i Mageragere muri Nyagafunzo bavuga ko batagira ikindi kibatunze usibye ubuhinzi, ntibagire n'ibikorwa remezo birimo amazi.
Abaturage b’i Mageragere muri Nyagafunzo bavuga ko batagira ikindi kibatunze usibye ubuhinzi, ntibagire n’ibikorwa remezo birimo amazi.

Uwitwa Emmanuel, umwe mu baturage ba kavukire unahakorera ubuhinzi, yari yitabiriye amatora y’abajyanama rusange bazatorwamo komite nyobozi izayobora akarrere mu myaka itanu iri imbere.

Yagize ati “Kubona turi abantu bo mu mujyi ariko urubyiruko rusoza kaminuza rukaba rujya gukora akazi k’ubuzamu iyo mu mujyi ni ikibazo.”

Mugenzi we bari kumwe yashimangiye ko hakenewe imirimo nk’isanzwe ihangirwa urubyiruko rwo mu mujyi, cyane cyane idashingiye ku buhinzi.

Ati “Dore nk’ubu cyber (icyumba cya internet) kiri i Nyamirambo mu birometero birindwi uvuye hano, abayobozi bashya rwose bagomba kwita ku bibazo by’ubushomeri.”

Muri Mageragere, kimwe n'ahandi henshi abaturage bakomeje kwitabira amatora baza gahoro gahoro.
Muri Mageragere, kimwe n’ahandi henshi abaturage bakomeje kwitabira amatora baza gahoro gahoro.

Umuturage w’i Nyagafunzo witwa Samweli, Kigali today yasanze mu murima we w’inyanya n’amashu, yavuze ko kutagira indi soko y’imibereho ngo bibadindiza mu iterambere kuko ubuhinzi nabwo butitaweho cyane.

Ibibazo by’imibereho byiganjemo iby’abatishoboye basaba kunganirwa muri gahunda ya Gira inka, urubyiruko rusaba kubakirwa ibikorwaremezo kugirango rubishingireho rwihangira imirimo, ni bimwe mu byo abitabiriye amatora muri Mageragere bahurizaho mu kugaragaza.

Site y'itora mu Kagari ka Kankuba, mu Murenge wa Mageragere bari bayitatse.
Site y’itora mu Kagari ka Kankuba, mu Murenge wa Mageragere bari bayitatse.

Kimwe nk’ahandi henshi mu gihugu, isaha ya saa sita yageze abaturage kuri Kigali bitabira amatora bagenda bagabanuka

Barasaba abatowe kuzabakemurira ikibazo cya mituweri

Abaturage bo mu murenge wa Remera barasaba abo batoye kuzabavuganira kugira ngo ikibazo cy’abivuriza kuri mituweri batakirwa neza n’abaganga gikemuke.

Byavuzwe na bamwe mu baturage bo mu kagali ka Rukiri ya II, nyuma y’igikorwa cy’amatora y’abajyanama mu turere, cyabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016, bakaba batangaje ko iki kibazo kibabangamiye ku buryo abo batoye ngo babasaba ku gishyira mu byibanze bagomba kwitaho.

Mu masaha yo ku manywa abatora bari bake
Mu masaha yo ku manywa abatora bari bake

Dusabimana Isaï, umwe mu baturage bo muri aka kagali ka Rukiri ya II, avuga ko abakoresha mituweri mu kwivuza hari bamwe mu babakira batabitaho nk’uko bikwiye.

Yagize ati “Turifuza ko banononsora neza ibijyanye na mituweri kubera ko iyo umuntu uyifite agiye kwivuza asuzugurwa, ntiyitabweho bihagije, ahubwo uwatanze amafaranga akaba ari we uhabwa agaciro ari yo mpamvu dusaba abo twatoye ko babishakira igisubizo”.

Yongeraho ko bahagarariye abaturage bose bityo bakaba bagomba kubavuganira kuri buri kibazo bagize ndetse bakanabagisha inama ntihabeho kubatura ibintu hejuru.

Nsengiyumva Robert, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Remera, na we avuga ko ikibazo ku bivuriza kuri mituweri gihari.

Ati “Uragenda ukivuza kwa muganga barangiza bakakwandikira imiti, wajya kuyifata kuri farumasi y’ikigo nderabuzima bakakubwira ngo ntayihari, ukibaza igihe izahabonekera bikakuyobera, turasaba rero ko abivuriza kuri mituweri natwe bajya baduha agaciro”.

Akomeza avuga ko ikindi kibazo kibangamiye urubyiruko ari ubushomeri kuko ngo buri mwaka hari abarangiza kwiga ariko kubona akazi bikababera ingorabahizi kandi ngo no kubona igishoro ngo bikorere na byo bitaborohera.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gasabo, Ingabire Augustin, avuga ko atarabona ikirego kijyanye n’iki kibazo cya mituweri abaturage bavuga.

Abaturage bari bakereye kwitorera abazabahagararira muri njyana y'akarere kabo
Abaturage bari bakereye kwitorera abazabahagararira muri njyana y’akarere kabo

Ati “Tugiye kubikurikirana kugira ngo tumenye amavuriro iki kibazo cyagaragayemo bityo gishakirwe umuti kuko abaturage baba barimo kurengana kandi bafite uburenganzira bwo kuvurwa kimwe n’abandi”.

Muri aka kagari ka Rukiri II, abaturage batoye ari benshi hakiri kare mu gitondo kuko ngo benshi ari abacuruzi, ariko nyuma hakomeje kuza umwe umwe kugeza ku musozo.

Abanyamakuru ba Kigalitoday mu mujyi wa Kigali

Simon Kamuzinzi

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka