Uruganda rwa kawunga rwabaruhuye ingendo z’i Huye

Abatuye Kigembe mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba barabonye uruganda rutunganya ibigori, bituma batakirya ibigori biseye nabi cyangwa ngo bavunike bajya i Huye.

Kuva muri 2014, abatuye Umurenge wa Kigembe bagaragazaga ikibazo cyo kutagira uruganda rutunganya ibigori mu murenge wabo kandi babyeza cyane kuko bavuga ko ku mwero wabyo beza toni zirenga 2000.

Uru ruganda ngo rwabaruhuye ingendo zo kujya gushesha ibigori i Huye.
Uru ruganda ngo rwabaruhuye ingendo zo kujya gushesha ibigori i Huye.

Muri uyu mwaka wa 2016 ariko babonye uruganda rukorerwamo na koperative KOZAKI (Koperative Zamuka Kigembe).

Kutagira uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori ngo byatumaga babirya nabi, kuko imashini zahabonekaga zasyaga nabi, bakenera ifu iseye neza bagakora ibirometero birenga 30 bajya mu Mujyi wa Huye gushesha.

Uwimpaye Madelene, umwe muri bo, ati “Reka mbere twangizaga ibigori byacu tukabirya biseye nabi, none ubu tubona ifu ya kawunga nziza.”

Aba baturage ariko bavuga ko nubwo baboye uruganda hafi ifu ya kawunga bakiyigura ibahenze kuri iri ku mafaranga 450 y’u Rwanda ku kiro.

Nzeyimana ati “Ni byiza rwose twishimiye kujya turya neza ariko ifu irahenda pe, ku muturage 450 ni menshi kandi natwe tunahinga ibigori.”

Ubuyobozi bwa KOZAKI ariko buvuga ko iki giciro kitazahoraho, kandi bugasobanura ko cyashyizweho bitewe n’uko uruganda rwatangiye gukora atari ku mwero w’ibigori bikaba ngombwa ko bakoresha ibyo barangura muri Uganda ku mafaranga 220 y’u Rwanda ikiro.

Ngo nyuma yo kubona uruganda rwa kawunga ntibakirya ibigori biseye nabi.
Ngo nyuma yo kubona uruganda rwa kawunga ntibakirya ibigori biseye nabi.

Iki giciro ariko, ngo kiri hafi guhinduka kuko ku mwero w’ibigori by’abaturage batuye muri uyu murenge hazajya hifashishwa ibyabo, bakabona isoko n’ifu ikagabanya igiciro kuko bazaba barangura hafi.

Christophe Ngendahimana, Umucungamutungo wa KOZAKI, ati “Mu gihe gito tuzaba tugura ibigori by’ino iwacu, turi kuvugana na koperative zibihinga tuzumvikana igiciro, maze natwe tujye tubaha ifu ku giciro kiri hasi kizagenwa nyuma y’ibiganiro.”

KOZAKI ivuga ko ifite kawunga nziza icishwa mu mashini inshuro eshatu, ku munsi hakaba hagurishwa ibiro biri hagati ya 300 na 500, bakemeza ko biziyongera uko bazagenda bamenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka