Abagore batorwa barasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas yasabye abagore batorwa mu nama y’igihugu y’abagore kuzaba nyambere mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Guverineri Mukandasira yabitangaje ubwo yari mu Karere ka Nyabihu mu gikorwa cyo gutora abagize inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantare 2016.

Guverineri Mukandasira yasabye abagore batorwa mu nama y'igihugu y'abagore i Nyabihu kuzaba umusemburo mu iterambere ry'imiryango n'igihugu.
Guverineri Mukandasira yasabye abagore batorwa mu nama y’igihugu y’abagore i Nyabihu kuzaba umusemburo mu iterambere ry’imiryango n’igihugu.

Guverineri Mukandasira yavuze ko iyo umugore agize uruhare mu iterambere ry’umuryango, akita ku rugo rwe,umugabo n’abana be n’umuryango we muri rusange bituma iterambere ry’imiryango rigerwaho mu buryo bwihuse bityo n’igihugu kigatera imbere.

Yagize ati “Hakenewe abagore bazi icyo bakora,bafite ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.”

Valentine ubanza wambaye ibitenge niwe watorewe kuyobora inama y'igihugu y'abagore i Nyabihu, Eiada umukurikiye aramwungirije naho Pascasie uheruka ni umunyamabanga Valentine ubanza wambaye ibitenge niwe watorewe kuyobora inama y'igihugu y'abagore i Nyabihu, Eiada umukurikiye aramwungirije naho Pascasie uheruka ni umunyamabanga.
Valentine ubanza wambaye ibitenge niwe watorewe kuyobora inama y’igihugu y’abagore i Nyabihu, Eiada umukurikiye aramwungirije naho Pascasie uheruka ni umunyamabanga Valentine ubanza wambaye ibitenge niwe watorewe kuyobora inama y’igihugu y’abagore i Nyabihu, Eiada umukurikiye aramwungirije naho Pascasie uheruka ni umunyamabanga.

Yongeyeho ko ba mutima w’urugo aribo benshi mu Rwanda kandi baramutse bahaye agaciro imbaraga bafite bateza imbere igihugu n’imiryango, batagombye gutegereza buri cyose ku bagabo babo.

Yasabye abagore bose batorwa mu nama y’igihugu y’abagore muri aka karere kwimakaza isuku mu buryo bwose, nka kimwe mu biranga umugore,guteza imbere imibereho myiza y’umuryango ndetse no kwita ku nshingano bahawe n’igihugu.

Guverineri Mukandasira yasabye abagore guharanira kudateshuka ku gaciro bahawe aho yabasabye guharanira nabo kugahesha igihugu.

Abagore ba Nyabihu bumva impanuro za Guverineri Mukandasira.
Abagore ba Nyabihu bumva impanuro za Guverineri Mukandasira.

Valentine Nikuze akaba ari we watorewe kuba umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyabihu.

Ni umugore w’imyaka 45 ufite umugabo n’abana batatu, yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Birembo mu Murenge wa Rambura.

Afite impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere myiza.Yari asanzwe ari umunyamabanga w’ inama njyanama mu murenge wa Rambura.

Mu bikorwa azakora yavuze ko azaharanira icyateza imbere umugore, umuryango n’igihugu kandi akazaharanira ko abagore baba aba mbere mu kuba umusemburo w’iryo terambere.

Ku mwanya w’uwungirije umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu muri Nyabihu hakaba hatowe Mukasine Eliada wo mu Bigogwe w’imyaka 32. Naho ku mwanya w’umunyamabanga w’uru rwego hakaba hatowe Nyirahabineza Pascasie.

Abatowe bakaba bahuriye bose ku mwuga w’uburezi bari basanzwe bakora uretse Twagiramungu Angelique watowe ku mwanya w’ushinzwe ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka