I Rusizi na Bukavu bongereye amasaha yo gufungura umupaka

Abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda na Congo baturiye imipaka ya Rusizi barishimira ko Leta ya Congo yongereye amasaha yo gufungura umupaka hagati ya Bukavu na Kamembe, bikazaborohereza mu kazi.

Bavuga ko bagorwaga n’umupaka wa Congo wafungaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba u Rwanda bagafunga saa yine zijoro bigateza imbogamizi abakoresha iyo mipaka, kuko hari igihe bararaga ku mupaka w’ibihugu byombi. Ikindi ni uko bizongera ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Abaturage bajya Bukavu ngo ibyishimo ni byose
Abaturage bajya Bukavu ngo ibyishimo ni byose

Nyirandayambaje Mariya ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko bajyaga muri Congo bakagaruka ikirenge kidakora hasi kugira ngo batabafungiraho bakarara mu kiraro ariko ubu ngo barishimira ko icyo kibazo cyakemutse.

Agira ati” Twajyaga muri Congo ukaza wiruka ugashaka gucika amaguru ari wa mukongomani nawe uvuye mu Rwanda agataha yiruka ariko ubu nta mukongomani ukirara mu Rwanda cyangwa Umunyarwanda urara muri congo.”

Chantal Byaombe, Umunyekongo ukorera ibikorwa bye mu Rwanda, avuga ko bishimiye cyane iki cyemezo Congo yafashe cyo kuborohereza bakongera amasaha y’akazi kuko ngo batanezezwaga no kurara hanze y’ingo zabo bitari ngombwa.

Abaturage barishimira kwambukiranya imipaka nta huti huti
Abaturage barishimira kwambukiranya imipaka nta huti huti

Ati” Bagize neza turishimye twese ukuntu bavuze ngo imipaka yacu ihore ifunguye abantu batambuke isaha bashaka mbere abantu bararaga mu Rwanda basize abana ariko ubu tuzajya dutaha.”

Butera Yves, umukozi ushinzwe kumenyekanisha gahunda z’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, avuga ko babonye Congo itangira gufunga saa yine z’ijoro ariko ngo ntibigeze bamenyesha uruhande rw’u Rwanda gusa ngo bifite inyungu ku baturage bakoresha iyo mipaka.

Abaza mu Rwanda nabo ngo bishimiye ko bongerewe amasaha y'akazi
Abaza mu Rwanda nabo ngo bishimiye ko bongerewe amasaha y’akazi

Ati” Uruhande rwa Congo bongereye amasaha basigaye bafunga umupaka saa yine z’ijoro ariko ntabwo uruhande rw’u Rwanda rwigeze rumenyeshwa ariko ibyo bifite inyungu ku baturage baturiye iyo mipaka kuko bibafasha gukora akazi kabo neza.”

Iyo mipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri mu mwaka wa 2010 yigeze gutangira gukora kugeza kuri ayo masaha kubwumvikane bw’ibihugu byombi, ariko bigeze muri 2013 Congo iza gufata icyemezo cyo kibihagarika ku ruhande rw’iwabo ku mpamvu batamenyesheje Abanyarwanda. Congo yasubukuye gufunga imipaka saa yine z’ijoro ku wa 20 Gashyantare 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka