Batangiye gusobanurira abinangiye gutura mu midugudu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo gusobanurira abaturage bataregera abandi batuye mu midugudu akamaro bibafitiye, birimo kwegerezwa ibikorwa remezo.

Iyi gahunda yatangijwe kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, mu Murenge wa Mushimba mu Kagali ka Gihembe, aho abayobozi n’abaturage bafatanyije gusiza ikibanza cyo kubakiramo imiryango ibiri itishoboye.

Abayobozi bifatanyije n'abaturage gusiza ikibanza cyo kubakiramo abatishoboye.
Abayobozi bifatanyije n’abaturage gusiza ikibanza cyo kubakiramo abatishoboye.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko bashyizeho gahunda yo gutuza abaturage mu mudugu basangiye inzu imwe ifatanye ariko irimo inzu ebyiri mu rwego kurondereza ubutaka.

Yagize ati “Ni igikorwa twatangiye kandi tuzakomeza gukangurira abaturage gutura ahegereye ibikorwa remezo.

Ikibazo gihari ni uko ubukangurambaga burakorwa ariko bushobora kuba ari bucye. Ingamba tuzanye ni ugukomeza kwigisha, dukomereze aho abo dusimbuye bari bagejeje.”

Yavuze ko gutuza abaturage ku midugudu bigamije kubagezaho ibikorwa remezo no gutandukanya ubutaka bwo gutura n’ubwo guhinga.

Abaturage bo basanga kwegerana bituma umwe arebera ku kiza mugenzi we yakoze nawe akagerageza kumwigana, bikabafasha kujyana n’igihe.

Dushimimana Eugene, umaze imyaka ibiri yimutse mu manegeka akaza gutura ku mudugudu, ahamya ko aho yari atuye atamenyaga gahunda z’iterambere, ariko ngo yageze ku mudugudu amenya amakuru.

Ati “Iterambere ni uko ubasha kwegerana n’abantu ukajya mu nama, bakakuganiriza gahunda zigezweho hanyuma nawe ukazinjiramo. Dore nk’ubu nageze aha njya muri koperative y’abahinga umuceri none ndabasha kwirihira Mutuweri.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka n’imyubakire mu karere ka Kamonyi, Rwizihirwa Innocent, atangaza ko ubwitabire bwo gutura ku mudugudu bugeze ku kigereranyo cya 79,8%.

Avuga ko nta baturage bagituye mu manegeka, uretse abagituye mu duce tutagenewe umudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka