Intego z’iterambere rirambye zizarandura ubukene-Dr. Ndagijimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ,Dr. Uzziel Ndagijimana, aravuga ko intego z’iterambere rirambye zizarandura burundu ubukene mu Rwanda.

Yatangarije mu Karere ka Bugesera ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri; ihuje impuguke zituruka mu bihugu bitanu n’Umuryango w’Abibumbye, zirimo gusesengura ibipimo bizagenderwaho mu gupima intego z’iterambere rirambye, SDGs(Sustainable Development Goals), mu ngingo yayo ya 16 irebana n’imiyoborere myiza.

Bamwe mu bayoboye ibiganiro uyu munsi.
Bamwe mu bayoboye ibiganiro uyu munsi.

Yavuze ko u Rwanda, nubwo rutaranduye burundu ubukene muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi MDGs, izi ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zizarufasha kuburandura burundu.

Ati “Ntabwo twaburaduye uko twifuzaga kuko bwaragabanutse buva 60% bagera kuri 39% ubundi twifuzaga kugera kuri 30% . ariko kubera ibyakozwe turizera ko mu myaka 15 iri imbere tuzaba twaburanduye burundu”.

Iyi ni inama ya gatatu, igamije gusesengura ibipimo bizagenderwaho mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye SDGs, zizamara imyaka cumi n’itanu ziri mu cyerecyezo 2030 cy’Umuryango w’Abibumbye.

Ni intego zifite ingingo 17, iya 16 irebana n’imiyoborere, ari na yo irimo gusesengurirwa muri iyo nama.

Aba ni bamwe mu bitabiriye iyo nama.
Aba ni bamwe mu bitabiriye iyo nama.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Prof. Shyaka Anastase, atangaza ko hari ibipimo u Rwanda rutajyaga rupima, ariko kuri ubu bikaba bizinjizwa mu bipimo bizajya bipimwa.

Yatanze urugero ku gipimo cyo kwandika abana bakivuka bitagombye gutegereza ibyumweru bitatu cyangwa birenga kugira ngo uwo mwana abashe kwandikwa.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), Stephen Rodrigues, avuga ko ibizava muri ubu busesenguzi bizashyikirizwa ibihugu byose, hanyuma bibishyire mu igenamigambi ryabyo.

Yagize ati “Tuzakorana n’ibihugu, bibishyire mu igenamigambi ryabyo ndetse no mu ngengo y’imari yabyo kuko izi ntego z’iterambere rirambye zizaziba icyuho, cyagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi. Ibihugu bizarushaho gukorana n’imiryango mpuzamahanga; kugirango izi ntego zibashe gushyirwa mu bikorwa”.

Ubu busesenguzi bwatangiye m’ Ukuboza 2015 bukaba buzasozwa mu Werurwe 2016, Umuryango w’Abibumbye na wo ugahita ubushyishikiriza ibihugu bureba. Ibihugu bitanu biteraniye mu Rwanda muri ubwo busesenguzi harimo u Rwanda, Tunisie, Indonesie, Albanie n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka