Gicumbi: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ishuri

Imvura yasenye ibyumba by’amashuri abanza ya Karambi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi inangiza ibitabo bigishirizagamo.

Umuyaga ukimara gusambura inzubahise bajya kugama mu y’andi mashuri, ariko ntibabasha kujyana amakaye bigiragamo bituma anyagirwa arangirika, nk’uko umunyeshuri witwa Umufasha Diane wiga mu mwaka wa gatanu yabitangaje.

Igisenge cy'amashuri cyaragurutse cyose
Igisenge cy’amashuri cyaragurutse cyose

Babonangenda Jean de Dieu na we yavuze ko kubera imvura yari irimo umuyaga mwinshi n’urubura batabashije gusohokana amakaye bigiragamo kuko bagiye kugama bafite igihunga cy’uko ishuri ryabagwaho bituma amakaye bigiragamo bayasiga arangirika.

Yagize ati “Twumvise umuyaga mwinshi dusohoka twiruka dutinya ko ishuri ritugwaho ntabwo twigeze twibuka gukuramo amakayi yacu kandi kubera ko yarimo umuyaga n’urubura twabuze uko dusubiramo kuyakuramo.”

Bihezande Donation, umuyobozi wungirije muri iki kigo, yavuze ko hangiritse byinshi ariko muri byo bakeneye cyane isakaro kugira ngo abana babone aho bigira kuko habura igihe gito ngo abana bage mu bizamini by’igihembwe cya mbere.

Ibitabo byangiritse cyane
Ibitabo byangiritse cyane

Ibyumba by’amashuri bine ni byo byasakambuwe n’umuyaga ubu abana bagera bagera kuri 240 bakabadafite amashuri bigiramo.

Bihezande avuga ko hangiritse n’ibitabo bigishirizagamo ku buryo kongera kubona imfashanyoigisho bumvabitazaborohera kubera batarahabwa amafaranga yo kugura ibikoresho.

Yifuza ko bahabwa ubufasha bwo gusanirwa iri shuri bakongera bakaryigiramo mu buryo bwa vuba.

Abanyeshuri baravuga ko n'amakayi yabo yangiritse
Abanyeshuri baravuga ko n’amakayi yabo yangiritse

Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Selaphine, yavuze ko hari itsinda ryoherejwe kureba koko ibyageze kuri iryo shuri ko ari Ibiza, niryemeza ko ari byo hakaboneka ubufasha kugira ngo abanyeshuri bige neza.

Ati “Ubundi habanza gusuzumwa ko ari Ibiza noneho abashinzwe kubigenzura basanga ari byo bagahabwa ubufasha”.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko butabashije kumenya agaciro k’ibyangijwe n’imvura ariko ko bifuza gufashwa mugihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka