Siporo yatunzwe agatoki kuba indiri ya ruswa

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), watangaje ko uhangayikishijwe n’imikorere irimo ruswa muri siporo hirya no hino ku isi.

Wabitangarije muri raporo ivuga kuri ruswa muri siporo washyize ahagaragara raporo muri Kenya, kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare 2016.

Iyi hoteli ya FERWAFA iri mu zavuzweho gutanga ruswa ku masoko.
Iyi hoteli ya FERWAFA iri mu zavuzweho gutanga ruswa ku masoko.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya Transparency ku rwego rw’isi uri mu Rwanda, Elena A Ponfilova, yavuze ko imiyoborere itandukanye muri siporo igaragaramo ruswa.

Yagize ati “Ntabwo imiyoborere n’imikorere muri siporo ari myiza na busa, hakenewe kugenzura uburyo ingengo y’imari mu bijyanye n’imikino ikoreshwa.”

Abayobozi ba Transparency mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bahaye ikiganiro abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.
Abayobozi ba Transparency mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bahaye ikiganiro abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Yavuze ko haba mu buryo bahitamo abakozi n’abakinnyi, kwemeza ahabera imyitozo, kwigwizaho imitungo, ikoreshwa ry’uburyo buhenze haba mu kubaka ibikorwaremezo n’uburyo imikino ubwayo ngo igenda nabi byose bigaragara ko harimo ruswa.

Ponfilova yakomeje avuga ko Urugaga mpuzamahanga rw’Umupira w’amaguru (FIFA) n’andi mashyirahamwe y’imikino yaba mpuzamahanga n’ayo muri buri gihugu, arimo gukorerwaho iperereza kandi hari abazatabwa muri yombi.

Asaba ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye byo ku isi mu gukumira ruswa muri siporo no gushyira ingufu ku mikino yiganje cyane kurusha iyindi, nk’umupira w’amaguru henshi ku isi.

Gusa bigakorwa hitabwa hitabwa ku umwihariko wa buri gihugu, nko gusiganwa n’amaguru muri Kenya cyangwa gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Bamwe mu banyamakuru n'abandi bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Transparency International.
Bamwe mu banyamakuru n’abandi bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Transparency International.

Uruhagarariye muri Transparency, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko mu Rwanda naho umuntu atakwemeza ko nta ruswa ihari, agahamagarira ubutabera kugaragaza ukuri.

Yatanze urugero ko kuba imikino ya CHAN yaragenze neza, ariko nyuma Umunyambanga Mukuru wa FERWAFA akaza gutabwa muri yombi, hakekwa ruswa ishingiye ku itangwa ry’amasoko.

Ati “Tugomba kuba maso mu bijyanye n’imyubakire ya stade y’i Gahanga, ndetse no mu bibera ahandi.”

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi ya Transaparency International, yaganiriye n’inzego zifite mu nshingano gukumira ruswa mu Rwanda, avuga ko azisaba ubufatanye haba ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, mu gukumira ruswa n’akarengane bivugwa muri siporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka