Nyanza: Mu murenge wa Ntyazo habaruwe abantu 29 bivugwa ko bananiranye

Muri uku kwezi kwa 9/2014 mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo habaruwe abantu 29 bashyirwa mu rwego rwabo bita “ibihazi”. Abantu abantu bananiranye bakabishinjwa n’abaturage ubwabo ko aribo babahungabanyiriza umutekano binyuze mu bikorwa by’urugomo biba ahanini byaturutse ku businzi bw’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.

Uru rutonde rwakorewe ku rwego rw’umudugudu n’utugali binyuze mu nteko z’abaturage maze urutonde rwabo rushyikirizwa umurenge nawo urushyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Bwana Habineza Jean Baptiste wegeranyije uru rutonde yabibwiye Kigali Today.

Avuga ko bimwe mu bishingirwaho hakorwa uru rutonde ari imyitwarire idahwitse y’umuntu irimo nk’urugomo akorera ab’iwe mu rugo abateza amakimbirane kubera ubusinzi cyangwa se akarukorera abandi ku buryo bugaragarira buri wese.

Iyo uru rutonde rukozwe kandi ngo hashyirwaho n’ingo zivugwamo amakimbirane ndetse n’izikekwaho ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano zitemewe.

Abari kuri rutonde ahanini bagirwa inama byananirana bakoherezwa mu bigo bishinzwe kubagorora bakigishirizwayo uko bakwigirira akamaro bakagirira n’abandi aho gukomeza kubera umuryango nyarwanda umutwaro bitewe n’imyitarire mibi ihungabanya umutekano.

Iki gikorwa cyo gushyira ku rutonde aba bita ‘ibihazi” ngo nta kindi kiba kigamije usibye kubanenga no kugira ngo bakosorwe maze bisubireho babane na bagenzi babo amahoro.

Ngo aba bantu baba basa nk’abananiranye muri bagenzi babo kubera ikibazo cy’uko bitwara hari ubwo bahinduka bakava muri iyo myitwarire ibashyira ku rutonde rw’ibihazi nk’uko Bwana Habineza Jean Baptiste abyemeza.

Ati “Hari ubwo abo twita “ibihazi” bafatwa bakagirwa inama kuko burya nta muntu unanira ubuyobozi nyuma hari igihe bahinduka ndetse bakumva uruhare bafite mu kubaka igihugu kurusha kugihungabanyiriza umutekano.”

Uyu muyobozi avuga ko hari ingero za bamwe bahindutse nyuma y’uko abaturage bari babashyize ku rutonde rw’ibihazi bamwe muri bo ngo nibo bakangurira bagenzi babo kurushaho kubumbatira umutekano birinda kunanirana.

Nk’uko uyu muyobozi w’Umurenge wa Ntyazo abivuga ngo kugeza ubu muri uyu murenge aba bita “ibihazi” biganje cyane mu kagali ka Katarara gahana imbibe n’Igihugu cy’u Burundi ndetse no mu kagali ka Bugari ahagaragara urugomo ruturuka ku businzi bw’inzoga z’inkorano zitemewe.

Bwana Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo avuga ko zimwe mu nama agira abaturage ari ukubashishikariza kureka imyitwarire mibi ituma babanira nabi bagenzi babo ngo kuko nabo ubwabo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuba babihanirwa n’amategeko mu gihe ibyo bakoze bifatwa ko ari icyaha.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

fasha umuntu

marcy yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka