Gisagara: Abarema isoko rya Nyaruteja babangamiwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bwaryo

Abaturage barema isoko rya Nyaruteja mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, barasaba ko ubwiherero bw’isoko ryabo bwajya bukorwa mo isuku ihagije byaba ngombwa bakishyuzwa uko babugiyemo ariko ntibabure aho bajya kwiherera nk’uko bibagendekera.

Aba baturage bavuga ko babangamiwe cyane no kuba ubwiherero bw’iri soko nta suku bufite ndetse bumwe nta n’imiryango bugira, bigatuma bajya mu ngo z’abaturage kandi bahora batanga amafaranga y’isuku. Ikindi kandi ngo uyu mwanda ubatera n’impungenge ko bazakuramo uburwayi.

Nishimwe Melaniya umwe mu barema iri soko yagize ati «N’ubu maze gutanga amafaranga 50 agenewe umusanzu w’isuku, turayatanga buri gihe uko twaremye isoko ariko nta suku bakora, ubwiherero bumwe nta miryango ikibaho, haba hasa nabi ntawabona aho akandagira, ahubwo hazadutera uburwayi ».

Kujya gutira ubwiherero mu baturage nabyo ngo ntibiborohera kuko akenshi umunsi w’isoko baba badahari ari n’amasaha y’imirimo bavuye mu ngo zabo bityo ugasanga hose harafunze, umuntu akabura aho ajya akitabaza ishyamba cyangwa ibihuru, nk’uko Kamana Anastase umwe muri aba baturage abivuga.

Aba baturage bemeza ko haramutse hashyizweho uburyo bwiza bwo gukora isuku kuri ubu bwiherero na bo batagira ikibazo mu kwishyura amafaranga asabwa kugira ngo babukoreshe.

Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza avuga ko iki kibazo bakizi bakaba barashatse rwiyemezamirimo ugiye gutunganya ubu bwiherero n’umuntu ushizwe isuku ku buryo buhoraho, ku buryo atanga icyizere ko mu gihe cy’icyumweru kimwe kiba cyakemutse.

Ati « Iki kibazo koko turakizi, ariko turi mu kugikemura kuko na rwiyemezamirimo uzahakora arahari n’imiryango yarakozwe irateguye ku buryo mu cyumweru kimwe rwose kizaba kirangiye ».

Ku kindi kibazo cy’umwanda kigaragazwa n’abaturage giterwa no kuvidurira imyanda hafi aho, Uwimana Jean Bosco, avuga ko bitazongera gukorwa nk’uko byakorwaga, ahubwo ko bazajya bakoresha imiti yabugenewe umwanda ukavamo wabaye ifumbire izajya ikoreshwa mu buhinzi, bityo ntihagire n’ikibazo byongera gutera.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka