Kamonyi: Umukobwa yafatanywe uruhinja rw’iminsi 12 yari yibye i Kigali

Uwamariya Liliae wakoraga akazi ko mu rugo i Kagugu , mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatwaye uruhinja rw’umugore wamucumbikiye amaze kumwirukana, arugejeje iwabo mu kagari ka Jenda, mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, abaturage bibaza aho avanye uwo mwana; niko kumushyikiriza inzego z’umutekano barangisha iwabo, nyina w’umwana aza kumutwara.

Uzikwambara Marekuliya, Umubyeyi wari wibwe umwana wari umaze iminsi 12 avutse, atangaza ko umwana we yibwe tariki 2/10/2014; uwo mukobwa yamumutwaye ubwo yari amusize ku rugo agiye gushaka amafaranga yo kuvuza uwo mwana, yagaruka agasanga inzu irakinze n’umwana bamujyanye.

Nyuma yo gusubiza umwana nyina, Uwamariya wamabaye agapira k'umukara bamujyanye i Kagugu aho yakoreye icyaha.
Nyuma yo gusubiza umwana nyina, Uwamariya wamabaye agapira k’umukara bamujyanye i Kagugu aho yakoreye icyaha.

Atangaza ko yahise abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu na bwo bumufasha gushakisha. Nyuma y’umunsi umwe uwo mwana abuze, niho urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO mu kagari ka Jenda mu murenge wa Mugina bamenyeshejwe ko hari umukobwa ufite uruhinja kandi atarabyaye, niko kumushyikiriza polisi.

Abayobozi ba DASSO bahamagaye ubuyobozi bwa Kagugu kuko barebeye ku ifishi y’ikingiza y’umwana; bazana umubyeyi kureba umwana asanga ari uwe aramutwara.

Nubwo Uwamariya atavuga impamvu yari atwaye umwana utari uwe, Umuhuzabikorwa wungirije wa DASSO mu karere ka Kamonyi, Gatsinzi Alexis, avuga ko hashize ukwezi kumwe uwo mukobwa ashyikirijwe polisi aregwa n’umusore wo mu karere ka Gatsibo bari barahuriye muri Kigali, akaba yarabwiraga uwo musore ko yamuteye inda bakabyarana umwana; uwo musore yaza kureba umwana yahoraga yoherereza amafaranga y’indezo akamubura.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka