Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko bizeye kubirandura burundu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko buhangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse kubica burundu ari urugamba rukomeye mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere, ariko ngo bwizeye kuzarutsinda nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye yabaye ku wa kane tariki 2/10/2014.

Imwe mu mirenge yugarijwe n’ibiyobyabwenge cyane ni uwa Rugarama ndetse n’uwa Gitoki, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bayo bakavuga ko kubica burundu bitoroshye bitewe n’uko byinshi mu bihagaragara nta tegeko rihari ribibuza cyangwa ribihana.

Bimwe mu biyobyabwenge bihaboneka harimo Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda ariko ugasanga byemewe mu gihugu cya Uganda ari na ho bituruka, urugero nka Suruduwili na Chief Waragi, gusa ngo hari ingamba nyinshi mu kubihashya, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolée yabitangaje.

Yagize ati “Hamwe na Polisi y’igihugu, Intore, Abavuga rikijyana bo mu murenge wacu, imboni za rubanda n’ubuyobozi bw’Umurenge, turafatanya tukabihashya, inzoga dufashe tukazimena, ndetse hari n’abo dushyikiriza inzego z’ubutabera”.

Abagize inama y'umutekano yaguye bavuga ko urugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge rukomeye ariko ngo bizeye kurutsinda.
Abagize inama y’umutekano yaguye bavuga ko urugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge rukomeye ariko ngo bizeye kurutsinda.

Urujeni akomeza avuga ko hari n’izindi nzoga zitemewe zihakorerwa nk’izizwi ku izina rya Muriture, Mbaza nkubaze n’izindi, kandi ibi biyobyabwenge byose bikaba ari byo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano rimwe na rimwe.

Mu Murenge wa Gitoki naho hagaragajwe ko biriya biyobyabwenge n’inzoga zitemewe bihari ndetse hakaniyongeraho urumogi.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Gatsibo buvuga ko mu buryo bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge bivugwa mu mirenge wa Gitoki na Rugarama bisaba kubanza kumenya ubwoko bw’inzoga cyangwa ikiyobyabwenge bihari, bakamenya abazizana n’aho bazinyuza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Superintendent Habiyambere Gerard yagize ati “Bamwe mu babizana turabamenya ndetse abenshi bazinyuza i Nyagatare uretse ko hari n’izengerwa mu Mirenge, turazifata ndetse n’abazizana mu Mirenge tukabafata”.

Mu karere ka Gatsibo hagiye hafatirwa ibiyobyabwenge mu bihe binyuranye bikangizwa.
Mu karere ka Gatsibo hagiye hafatirwa ibiyobyabwenge mu bihe binyuranye bikangizwa.

Spt Habiyambere yakomeje avuga ko bagihura n’imbogamizi ikomeye kuko amategeko ahana urumogi na Kanyanga, ariko izindi nzoga zo itegeko ntirisobanure neza niba ari ibiyobyabwenge ngo rinazihane.

Iyi nama yari ihuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Abayobozi b’imirenge ikagize, ndetse n’abahagarariye abafatanyabikorwa b’ako Karere, hamwe n’ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi mu karere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka