Ndiza: Batangiye kumva ko kwisiramuza atari uguta umuco nk’uko babyibwiraga

Bamwe mu batuye agace ka Ndiza mu karere ka Muhanga ngo bafataga igikorwa cyo kwisiramuza nko guta umuco ndetse abakuze bavugaga ko hakwiye kwisiramuza abakiri bato nyamara ubu iyo myumvire ngo imaze guhinduka.

Kwisiramuza ku bagabo ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina ndetse bikanafasha kugira isuku y’umubiri.

Umusore witwa Habimana Serge wo mu murenge wa Kiyumba avuga ko we na bagenzi be bari barahakanye kwisiramuza bumva atari gahunda yabo. Nyuma y’ibikorwa by’ubukangurambaga bitandukanye ngo abenshi muri bo ubu batangiye kwisiramuza kandi ngo bumva baguwe neza.

Uretse ibigo nderabuzima n’ibitaro bisanzwe bifite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gusiramura, abandi bafatanyabikorwa nabo bafashije mu gucengeza iyi gahunda, ubu ngo yatangiye kumvikana.

Bakundukize Pamphile ukora muri Cartas ya Kabgayi avuga ko mu mushinga yayoboye, igikorwa nkicyo cy’ubukangurambaga ku buzima bakoreye mu mirenge 4 kuri 6 igize agace ka Ndiza ariyo Kibangu, Kiyumba, Rongi na Nyabinoni, babashije kugera mu ingo 7800 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Avuga ko nubwo kwisiramuza ari icyemezo gifatwa n’umuntu ku giti cye iyo ari mukuru, ngo bamwe bagaragaje ko bumvise ibyiza byo kwisiramuza kandi babikoze. Ngo hari n’icyizere ko n’abandi bazahindura imyumvire kuri iki gikorwa.

Uretse gukangurira abaturage kwisiramuza, ubu bukangurambaga bunajyanirana no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zindi z’ubuzima nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, isuku yo mu ngo, kugira akarima k’igikoni n’ibindi.

Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Muhanga nawe yemeza ko abo baturage bagenda bahindura imyumvire kandi ko ibipimo bitangwa no kwa muganga bigaragaza ko abisiramuza bakomeje kwiyongera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwisiramuza ni ugusukura umubiri wawe kandi ibi bikaba binagabanya amahirwe yo kwandura SIDA ku ijanisha rinini cyane

mukingo yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka