Ngoma: Abubaka Hoteli y’akarere bamaze amezi atandatu badahembwa na rwiyemezamirimo

Abakozi bubaka hoteli y’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atandatu badahembwa na rwiyemezamirimo wabakoreshaga ndetse bakaba batakihamubona kuko haje abandi, bakaba batazi uburyo bazabona amafaranga yabo.

Abakozi bakoraga kuri iyi nyubako bavuga ko barengaga 250 kandi ko bose kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2014 ntawigeze ahembwa na rimwe bityo bamwe bakananirwa bakakareka, ubu bakaba baratatanye bamwe baratashye abandi bakajya gukora ahandi.

Nshimiyimana Théophile, umwe mu bakoze kuri iyi nyubako avuga ko bagenzi be bagerageje kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akarere ka Ngoma bagasabwa kwihangana ariko ko barambiwe.

Yagize ati “Njye navuye mu karere ka Ngororero nje gukora, tugakora bakatubwira ngo twihangane amafaranga azaza mu cyumweru gitaha ntituyabone kugera na n’ubu. Uwo twakoreraga ngo yitwa “SABE” niko numvaga bamwita twageze aho ntitwongera kumubona, ndetse n’abakapita ntitwongera kubabona”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwatanze iri soko buvuga ko uwakoresheje abo bakozi bamuzi ariko ko atabambuye ahubwo yagize ikibazo cyo gutinda kwishyurwa bitewe n’uko akarere katinze kubona amafaranga ngo kamwishyure nawe ahembe abo bakozi.

Igishushanyo mbonera cya Hoteli iri kubakwa n'akarere ka Ngoma.
Igishushanyo mbonera cya Hoteli iri kubakwa n’akarere ka Ngoma.

Nambaje Aphrodice uyobora akarere ka Ngoma avuga ko ikibazo cy’ayo mafaranga kigiye gukemuka rwiyemezamirimo akishyurwa nawe akabishyura.

Yagize ati “hari miliyari hafi n’imisago tugomba kubishyura ariko tutarabona, ayo rero ntago araza. Rwose ntago yanze kubishyura kuko natwe ntituramwishyura, ariko natwe ntiturayabona.”

Umubare w’amafaranga abakozi bagomba kwishyurwa ntuzwi

Amakuru aturuka mu biro by’igenamigambi ry’akarere ka Ngoma avuga ko nta mubare w’amafaranga y’ideni aba bakozi bafitiwe uzwi kuko nta mpapuro babashije kubona zigaragaza uko bakoze.

Andi makuru aturuka kuri umwe mu bishyuza avuga ko baherutse kugirana inama na Real construction Ltd ari nayo yahaye akazi uwo bita SABE bagira ngo bakemure ikibazo cyabo ariko hakabura amalisiti agaragaza uko bakoze ngo bishyurwe.

Kugera ubu hategerejwe ko uyu rwiyemezamirimo yaboneka ngo atange aya malisiti agaragaza uko aba bakozi bakoze bityo babashe guhembwa, mu gihe bo bavuga ko bakomeje kugorwa n’ubuzima kuko harimo n’abishyuza agera ku bihumbi 200.
Umuyobozi w’akarere asaba abakorera ba rwiyemezamirimo kujya bagirana amasezerano yanditse ndetse bakagira n’ibigaragaza uko bakoze kugira ngo nihagira ubambura byorohe kumurenga mu nkiko.

Kugera ubu imirimo yo kubaka iyi hoteli igeze ku kigero cya 70%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabona bimeze neza muri Ngoma. Nambaje ujye umenya ko iyi mishinga yose ari Niyotwagira wayisize. Ntuzongere kujya umusebya mu baturage kandi twese turabizi ko byabikorwa byaduhesheje uriya mwanya ariwe wabitangije kuko mfite deplieant yaduhaye igihe yiyamamazaga ahubwo wowe ugiye kurangiza ntacyo ukoze. ntuzongere kugendera kubya niyotwagira.

karangwa yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

urabona ukuntu ababntu bavangira iterambere , nkubu akarere kari kari kwizamurira hotel izongera ubukerugendo kuri aka karere karanzwe no gusigara inyuma mu bintu hafi yabyo, none uyu rwiyemezamirimo atangiye kubivanga ahagarikwe cg se yishyure abantu akazi gakomeze

manzi yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka