Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa.
Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Munyemana Sosthène wifuzaga kuburana ubujurire adafunze, rutegeka ko akomeza gufungwa.
Kabatesi Gaudelive, arasaba ubuyobozi kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu, yashenywe hubahirizwa icyemezo cy’Urukiko, ubuyobozi bw’Akarere bukamusaba kurega umuhesha w’Inkiko w’umwuga, mu gihe yaba yararengereye ingano yari yategetswe n’Urukiko.
Abunganira abaregera indishyi, abunganira Munyemana ndetse n’ubushinjacyaha, bagiye kuburana ku kuba Dr Munyemana Sosthène yaburana ubujurire adafunze nk’uko yabisabye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.
Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, ko muri batanu bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batandatu, mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, batatu barekurwa, na ho babiri ari bo Major Rtd Jean Paul Katabarwa (...)
Uwahoze ari umukozi wa CIA(urwego rwo muri Amerika rushinzwe iperereza no gushaka amakuru) yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 40 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusohora amabanga ya CIA agatangazwa ku rubuga rwa WikiLeaks.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rw’ubujurire igihano cyo gufungwa umwaka harimo amezi atandatu y’igihano gisubitse, bivuze ko hari amezi atandatu azamara adafunze.
Ingabire Victoire ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yaburanye urubanza rwo guhanagurwaho ubusembwa, nyuma y’uko hashize imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo myaka akaba ari yo iteganywa n’itegeko ko usaba guhanagurwaho ubusembwa agomba kuba nibura amaze imyaka (...)
Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, imibare itangazwa n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2023 abakozi 66 ari bo bahanwe bazira ibyaha by’indonke mu nzego z’ubucamanza.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo dosiye ye ikomeze gukorwaho iperereza, ku cyaha akurikiranyweho cyo guha ruswa umugenzacyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Kazungu Denis ukekwaho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze cyane cyane icyo kwica abantu 14.
Nubwo abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, hari abashyiraho ibihabanye n’umuco nyarwanda bakishyiriraho amashusho n’ibindi biganiro by’urukozasoni, nyamara batazi ko bihanwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS) byavuze ko kuba Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi n’Intara y’Iburasirazuba yarahawe uruhushya akitabira ubukwe bw’umwana we byari byemewe n’amategeko ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero.
Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga haracicikana ibaruwa ya Martin Mbonizana, urega ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) cya 2023 kivuga ko nta ntambwe nini ibihugu bigize Isi byateye mu kurwanya ruswa, bitewe n’abatanga serivisi badacika kuri iyo ngeso.
Muri Pakistan, Urukiko rwahanishije Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu gufungwa imyaka 10 muri gereza.
Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.
Mu manza nshinjabyaha, akenshi iyo umuntu atanze ikirego aba agomba no kuregera indishyi zigereranywa nk’ibyo uwarezwe aba yarangije ubwo yakoraga icyaha, ariko rimwe na rimwe ugasanga uwarezwe adafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi aba asabwa kwishyura.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko Itegeko ari urusobe rw’amahame ngenderwaho mu gihugu runaka, ayo mahame akaba yanditse, yarashyizweho n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, bityo ko buzajuririra uwo mwanzuro nk’uko bwabitangaje mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X.
Icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasiye inyokomuntu ni ibyaha bidasanzwe mu gihe cy’amakimbirane, ndetse usanga byose byibasira abaturage mu buryo bukomeye ariko bikagira aho bitandukaniye bitewe n’uburyo bikorwamo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange barashimira ubutabera bw’u Bufaransa kuba bwarahamije ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthène ariko bakavuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ubukana bw’ibyaha ashinjwa.
Umuhanzi w’Umurundi uzwi nka Gaposho Ismael wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dore ishyano re’ ya orchestre Abamararungu, mu gihe cy’imanza za Gacaca Urukiko rwamuhanishije adahari kwishyura indishyi za Miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwangiza imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato n’ubwicanyi.