Gatsibo: Arasaba kurenganurwa, ubuyobozi bukamugira inama yo kurega umuhesha w’Inkiko

Kabatesi Gaudelive, arasaba ubuyobozi kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu, yashenywe hubahirizwa icyemezo cy’Urukiko, ubuyobozi bw’Akarere bukamusaba kurega umuhesha w’Inkiko w’umwuga, mu gihe yaba yararengereye ingano yari yategetswe n’Urukiko.

Kabatesi avuga ko umuhesha w'Inkiko yarengereye mu kumusenyera
Kabatesi avuga ko umuhesha w’Inkiko yarengereye mu kumusenyera

Ku wa 25 Gashyantare 2022, nibwo inteko y’abunzi y’ubujurire, Umurenge wa Rugarama, yafashe icyemezo cy’uko Kabatesi Gaudelive agomba kuba mu mezi atanu ari imbere, yahaye Kabasinga Evanis metero 2.80 yamutwaye akubakamo inzu.

Ni nyuma y’uko Kabatesi Gaudelive yari yajuririye icyemezo cy’inteko y’abunzi b’Akagari ka Gihuta uyu mutungo uherereyemo, cyo ku wa 28 Kanama 2021, cyamutegekaga guha Kabasinga Evanis santimetero 61 yatwaye ku butaka bwe kuko byatumaga atabona uko ajya mu gikari cye.

Ku wa 27 Gashyantare 2024, nibwo umuhesha w’Inkiko w’umwuga yaje kurangiza urubanza, maze inzu zari zubatse ahavugwa ko yarengereye umuturanyi we ari na ho yamutsindiye, zikurwaho.

Kabatesi avuga ko atanze umwanzuro w’abunzi ariko nanone yababajwe n’uko umuhesha w’Inkiko w’umwuga, yamurenganyije agasenya inzu ze kandi yakabaye yarasenye metero 2,80 ziri mu mwanzuro w’inteko y’abunzi.

Ati “Umwanzuro ndawemera ariko ikibazo ni ukurengera, urabona uvuye hano ukagera hariya harimo metero zirindwi (7) utambitse, noneho kuzamuka hariya inyuma zigera muri eshanu (5) kandi baravuze 2.80, mbega ni ibintu bivangavanze utamenya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko nyuma y’icyemezo cy’inteko y’abunzi, bafite inyandiko mvugo yo kumvikanisha abari bafitanye ikibazo ku buryo habaho gusimbuza undi mutungo ahatsindiwe, ariko uwatsinzwe yanga gutanga uwo mutungo.

Ikindi ni uko ngo n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga aje kurangiza urubanza, bamusabye kubanza kumvikanisha impande zombi kugira ngo hatabaho gusenya inzu, ariko nanone ngo ntibyakunda.

Naho kuba harabayeho amakosa mu kurangiza urubanza, asaba utarabyishimiye kugana Inkiko nk’uko amategeko abiteganya.

Yagize ati “Hatarabaho gusenya inzu, ubuyobozi bw’Akarere n’ushinzwe gupima ubutaka nyuma yo kubumvikanisha, hapimwe metero eshatu ku butaka bw’uwatsinzwe kugira ngo bube ingurane y’inzu zagombaga gusenywa, ariko uwatsinzwe yanga kubyubahiriza n’inyandiko irahari.”

Akomeza agira ati “Niba umuhesha w’Inkiko yaranyuranyije n’umwanzuro w’Urukiko, icyo gihe umuntu uvuga ko yanyuranyije na wo, itegeko rivuga ko ajya kumurega mu Rukiko, biryozwa umuhesha w’Inkiko yaba uw’umwuga yaba utari uw’umwuga.”

Meya Gasana asaba abaturage kubana neza, ndetse mu gihe habayeho kugira ibyo batumvikanaho bakihutira kwegera ubuyobozi bwite bwa Leta, kugira ngo bubafashe ariko batihutiye mu nkiko.

Ikindi n’uko mu gihe habayeho no kujya mu nkiko bakwiye kwakira umwanzuro uba wafashwe, ariko nanone bagirwa inama bakazubahiriza aho kwinangira, kuko ikiba kigamijwe ari ukubunga no kurinda ko imitungo yabo yakwangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka