Urugaga rw’Abavoka rwasabye Inama Nkuru y’Ubucamanza na Guverinoma kudafunga abakirimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bitewe n’uko izo manza ngo zimara imyaka nyamara hari bitaringombwa.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bukurikiranye umugabo w’imyaka 60 wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina, Akagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Kagega, ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu gatuza, icyaha yiyemerera, ngo akaba yarabikoze yari amaze umwaka abitekereza.
Igihugu cya Kenya cyatangiye inzira z’amategeko zigamije kongera kwemerera abunganizi mu mategeko (abavoka) bo mu Rwanda no mu Burundi, kongera gukorera ku butaka bw’iki gihugu.
Abantu batandukanye bakunze gukoresha abana mu bikorwa byose byerekeranye n’ishimishamubiri ndetse no kubafata amajwi n’amashusho bakayashyira no ku mbuga nkoranyambaga bahanwa n’itegeko ribagenera igihano kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we muri icyo gihugu, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire mu nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwahamije Ndababonye Jean Pierre Alias Kazehe, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, abana 10 barohamye muri Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro.
Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze.
Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe, ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, aratangaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, kugira ngo Kayishema Fulgence aburanishirizwe mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza ku kirego kirebana n’ububasha bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukora amaperereza yo gusaka mu ngo no mu zindi nyubako nta mpushya zo gusaka zerekanywe.
Uwitwa Nyandwi Evariste w’imyaka 66 y’amavuko, wari umaze igihe yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi ku Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, akaba afungiye muri kasho y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Abanyeshuri 133 bamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya gatandatu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rugiye guhabwa ubushobozi bwo gushyingura dosiye ndetse n’ubwo gukora ubuhuza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, ifata ibyemezo binyuranye, birimo gusezerera bamwe mu bacamanza kubera impamvu zitandukanye, abandi bahindurirwa aho bakoreraga.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Chretien na Nyirabihogo Jeanne, rutegeka ko umushoramari Nsabimana Jean Dubai akomeza gufungwa.
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yahanishijwe gufungwa burundu, mu rubanza yashinjwagamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.
Nyuma y’uko urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, rumaze hafi amezi abiri yaranze kuvuga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, yagize icyo abwira Urukiko mbere yuko rujya mu mwiherero ngo hafatwe umwanzuro ku byaha ashinjwa.
Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabiye Philippe Hategekimana wiyise Biguma, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994.
Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, ubwo Perezida w’Urukiko yamusabaga kugira icyo avuga ku byaha bya Jenoside aregwa, yavuze ko ababazwa n’ibyo ashinjwa kuko we nta ruhare yabigizemo, akemeza ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ahubwo yakijije Abatutsi.
Muri iki gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, biborohera gutambutsa amakuru mu buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwiza cyane cyane bifashishije amashusho y’urukozasoni, bakoresheje izo mbuga.
Nyuma yuko hagiye humvwa ubuhamya butandukanye, bugaragaza ko hari imbunda nini zazanywe zikicishwa Abatutsi, mu rubanza rwaburanishijwe ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, hasesenguwe ubwoko bw’izo mbunda zavuzwe.
Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF), Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu kuvugurura amategeko mpanabyaha biriho gukorwa kuri ubu, hateganywa ko kurega umuntu umubeshyera biza kujya bifatwa nk’icyaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwaburanishije imiryango isaga 200, ku kirego cyo kutagira ibyangombwa by’irangamimerere byatwikiwe mu biro by’izahoze ari Komini Mushubati, Buringa na Nyakabanda mu ntambara y’abacengezi mu myaka ya 1997-1998.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguje abasabiriza ko bashobora kugezwa imbere y’amategeko, kuko iyi ngeso ikomeza kwaguka mu mujyi wa Gisenyi.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi mu Karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije uwitwa Rusumbabahizi wo mu Karere ka Ruhango, icyaha yo kwica umugore we n’umwana yari atwite, rumukatira igifungo cya burundu.
Urukiko rwatangaje ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kubera ibibazo by’ubuzima adafite ubushobozi bwo gukomeza kuburana.