Tanzania: Kwiyita umuganga byamuviriyemo gufungwa imyaka 15

Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.

Uwo muforomo uzwi ku izina rya ‘Dk Amos’, nubwo atari umuganga wabyigiye ‘Doctor’, ngo yajyaga atanga serivisi zirimo gusiramura abana, kubyaza, gukura amenyo, kwandikira abarwayi imiti ndetse no gutanga inama zijyanye no kuboneza urubyaro.

Mu gihe cyo kumucira urubanza, Umucamanza wo mu Rukiko rukuru rwa Tabora, Athman Matuka, yavuze ko uwo muforomo yafashe icyumba nyakwigendera yari arwariyemo agihinduramo iseta yamubagiyeho kandi bitemewe.

Yagize ati “Yagize uburangare kandi ntituzi neza niba ibikoresho yakoresheje byari byujuje ubuziranenge cyangwa se byari bikwiye gukoreshwa mu kubaga, gusa icyavuyemo ni uko nyakwigendera yagize ibikomere binini bimuviramo urupfu”.

Ati “ibyo byose byari bihagije kuba byatuma ahanishwa igifungo cya burundu, ariko nk’uko byasobanuwe mbere, yaburanye yemera icyaha cyo kuba yarishe umuntu atabigambiriye”.

Umucamanza yavuze ko yumvise ko uwo muforomo nyuma yo kubona ko igikorwa cyo kubaga uwo murwayi kitagenze neza, yasabye abo mu muryango we kumwihutana ku bitaro by’Akarere ka Nzega, ibyo na byo ngo bikaba byitaweho mu kumugabanyiriza igihano.

Uwo muforomo yasabye ko yagabanyirizwa igihano, kuko ari ubwa mbere akoze icyaha, kandi ko afite umugore n’abana batatu atunze, ku buryo imibereho mu gihe afunze yagorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka