Huye: Babiri bahamijwe ibyaha bijyanye n’ikirombe cyahitanye abantu batandatu

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, ko muri batanu bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batandatu, mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, batatu barekurwa, na ho babiri ari bo Major Rtd Jean Paul Katabarwa na Jacqueline Uwamariya bahamywa ibyaha, bahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda buri wese.

Ikirombe cyahitanye abantu batandatu
Ikirombe cyahitanye abantu batandatu

Abagomba kurekurwa ni Liberata Iyakaremye wari umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi imirimo yo gucukura itangira, hamwe na Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana, ndetse na Protais Maniraho wari SEDO w’aka Kagari.

Imyanzuro y’urubanza igaragaza ko batahamwe n’icyaha cyo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko.

Ibi byaha byombi ariko byahamijwe Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi ubucukuzi butangira, byanamuviriyemo guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Rtd Major Katabarwa we yahamijwe icyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu. Na we yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Felicitation kuri Katabarwa burya Imana ni nziza ihora ihoze ni uko utabiaoma ngo wibuke 14/07/1997 uwitwa Ntabana wahoze akora muri BNR,warasiye Peyage mu Kiyovu,uka eahyera Escort wawe Munana warashe ukabeahya ko ariwe wirashe amaze kwica Mr Ntabana.

Kamau yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka