Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu
Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Zimwe mu mpamvu zashingiweho asabirwa ibi bihano, ni uko mu byaha aregwa atigeze abihakana ahubwo we akabiha indi nyito.

Indi mpamvu ni uko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Hagarutswe ku mashusho yafashwe Apôtre Yongwe ahamagarira abantu gutanga amaturo, nabyo bikaba bigize icyaha.

Yongwe aregwa na Dr Safari Ernest wamuhaye Miliyoni 2Frw, kandi kugeza ubu akaba yemera ayo mafaranga yayakiriye.

Undi n’uwitwa Daniel wamugurije ibihumbi 500Frw, ariko yaje kumwishyura amusigaramo make, na Ngabonziza Jean Pierre wamugurije Miliyoni 2,5 Frw.

Apôtre Yongwe nyuma yo gusomerwa ibyaha akurikiranyweho, ntiyigeze abihakana ariko asobanura ko amafaranga yose yahawe byakozwe mu buryo bw’ubwumvikane n’abayamuhaye, ndetse ko hari ayo yari yaratangiye kwishyura kuko hari abari bamureze mu bunzi.

Ati “Gusaba ituro si icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ituro baba barihaye Imana”.

Apôtre Yongwe avuga ko yemera ibyaha akurikiranyweho, nubwo abamureze bakamujyana mu butabera babikoze birengagije ko bamuhaye amafaranga ku bwumvikane.

Apôtre Yongwe bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza ni Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije Miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwiregura, Apôtre Yongwe yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa ko yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera.

Aha ni na ho Yongwe yavuze ko kwaka amafaranga abakirisitu byaturutse ku kubona abantu asengera babaye benshi, bikamubuza gukora indi mirimo yigiriye inama yo kujya abasaba amafaranga akoresha, kugira ngo akomeze kubasengera kuko yabaga yataye imirimo ye.

Gusa avuga ko agabanyirijwe ibihano iyo migenzereze atayisubiramo, ndetse ko atakongera kubangamira abakirisitu.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 19 Werurwe 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko numva Leta yafunga abantu bose bakoresha amadini kugirango bakire,bizeza abantu ibitangaza: Ubukire,kubona visa,kwirukana inyatsi,inzu,imodoka,etc...Mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuli bose gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko itali yarabahaye amasambu nkuko bible ivuga.Kuli abanyamadini batigana abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ku buntu?

rukera yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka