CG Rtd Emmanuel Gasana ahanishijwe gufungwa imyaka 3 n’amezi 6

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG Rtd Emmanuel Gasana, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ahanishwa igifungio cy’imyaka 3 n’amezi 6, ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 36Frw.

CG Rtd Emmanuel Gasana ahanishijwe gufungwa imyaka 3 n'amezi 6
CG Rtd Emmanuel Gasana ahanishijwe gufungwa imyaka 3 n’amezi 6

CG Rtd Emmanuel Gasana, Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bibiri, icyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Mu iburanisha akaba yarahakanye ibi byaha byombi.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yasabye Karinganire Eric nyiri Kompanyi ya Akagera BT, icukura amazi mu butaka akifashishwa mu kuhira imyaka hifashishijwe Telefone, kumucukurira amazi mu isambu ye iherereye mu Mudugudu wa Rebero Akagari ka Nyakigando Umurenge wa Katabagemu, akayuhiza umurima we wa makadamiya na we akamukorera ubuvugizi ibikorwa bye bikamenyekana.

Ibimenyetso bwatangwaga harimo kuba ngo aba bombi bahuriye muri EPIC Hotel, kugira ngo banoze uwo mugambi. Hari kandi kuba Akagera BT yaracukuye amazi mu isambu ya Gasana, ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu gucukura amazi, video n’amafoto y’ibyakozwe.

Nyuma yo gusuzuma ibyavuzwe n’ababuranyi, Urukiko rusanga kuba CG Gasana, yarahuriye na Karinganire kuri EPIC no kuba yaracukuye amazi mu isambu ye, bitamuhamya icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, kuko bahuye ubuvugizi bwaratangiye.

Ikindi ni uko bahura batigeze bagirana ibiganiro mu muhezo, bityo bikaba igihamya cy’uko nta ndonke yatswe.

Ikindi ni uko imvugo z’Ubushinjacyaha zirimo gushidikanya bityo zikaba zitahabwa agaciro.

Kuba ibikoresho, video n’amashusho byafashwe nk’ikimenyetso cyo kwaka indonke atari ukuri, ahubwo ari ukugenekereza.

Urukiko rusanga, CG Rtd Gasana, adahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Na ho ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Urukiko rusanga kuba hari imirimo yakozwe mu isambu ya Gasana kandi ntiyishyurwe, ari igihamya ko iki cyaha kimuhama.

Kuba Gasana avuga ko yajyanyeyo uyu mushinga kubera ko ari Umudugudu w’ikitegererezo bitahabwa agaciro.

Kuba Gasana yarijyaniye Karinganire mu isambu ye, kuba abayobozi mu nzego z’ibanze batari babizi, kuba yaraguze insinga zakoreshejwe mu kuhageza umuriro w’amashanyarazi, ntiyishyuze abaturage cyangwa ngo abamenyeshe ko yabateye inkunga, bigaragaza inyungu ze bwite.

Nanone kuba ibyakozwe bitarishyuwe ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya zigaragaza ko umushinga bawumenye amazi yaramaze kuboneka, bimuhamya icyaha.

Urukiko rusanga CG Rtd Emmanuel Gasana, adahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ariko ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7), ariko kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha icyo ari cyo cyose no kuba hari indwara zidakira afite zemejwe na muganga, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza igihano, agahabwa imyaka itatu (3) n’amezi atandatu (6), n’ihazabu ya Miliyoni 36 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Na ho ku ndishyi zisaga Miliyoni 500, Urukiko rusanga atazikwiye kuko yatanze ikirego mu izina rye aho kuba Kompanyi yakoze imirimo, kandi ifite ubuzima gatozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu nawe azize Ruswa.Abakomeye benshi bakora amanyanga ku isi yose.Ahanini babikora kugirango barusheho gukira.Byerekana ko nta muntu ujya anyurwa n’ibyo atunze.Kereka abakristu nyakuli.Ikibikubwira nuko igihe cyabo kinini bagikoresha bajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’imana kandi ku buntu.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Bene abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,gukunda iby’isi ni icyaha kizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka