Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe gufungwa imyaka 10

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Nkundineza Jean Paul (wambaye indorerwamo) yasabiwe gufungwa imyaka 10
Nkundineza Jean Paul (wambaye indorerwamo) yasabiwe gufungwa imyaka 10

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko habayeho impurirane z’ibyaha bumusabira guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’Ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Jean Paul Nkundineza yibukijwe ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije ibiganiro byatambutse mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube.

Bwagaragaje ko ibimenyetso bushingiraho ari uko no mu ibazwa rye yemeye ko hari amakuru yatangaje agamije ko ibiganiro bikundwa ariko ko ibyo yavuze bigize icyaha cyo gusebanya mu ruhame ndetse bituma Mutesi Jolly atakarizwa icyizere.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko abinyujije kuri 3D TV Plus, Nkundineza yagaragaje ko Mutesi Jolly ari we wabaye intandaro ku ifungwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akaza no gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nkundineza Jean Paul yatutse Mutesi Jolly, amushyiraho ibikangisho amuziza ko yatanze amakuru ku byaha Ishimwe Dieudone yari akurikiranyweho ubwo yari akuriye ibikorwa byo gutegura Miss Rwanda ndetse akavuga ko nta kinyabupfura agira.

Nkundineza Jean Paul asabiwe gufungwa iyi myaka nyuma y’uko mu bujurire yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa adafunze kuko afite uburwayi ariko ntiyigeze avuga ubwo aribwo, kandi ko afite umwirondoro uzwi ndetse ko yiteguye kubahiriza icyo urukiko rwamutegeka igihe yaba arekuwe agakurikiranwa adafunze.

Nkundineza yagaragarije urukiko ko nyuma y’uko akoze ikiganiro, yaje gusanga yarashyizemo amarangamutima menshi, nyuma aza gukuramo igice yabonaga cyateza ikibazo ikiganiro kimaze isaha imwe gusa kigiye ku muyoboro we wa YouTube.

Nkundineza Jean Paul yavuze ko ntacyo apfa na Miss Mutesi Jolly cyari gutuma mutuka, kandi nta hantu na hamwe yumva azongera kumuvuga kuko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid rwarangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byizako ubutabera butangwa kugirango nabandi barebereho

ABISEZERANO DAVID yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka