Menya itegeko rihana abashyira ibintu by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

Nubwo abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, hari abashyiraho ibihabanye n’umuco nyarwanda bakishyiriraho amashusho n’ibindi biganiro by’urukozasoni, nyamara batazi ko bihanwa n’amategeko.

Umunyamategeko waganiriye na Kigali Today ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibikorwa by’urukozasoni ari ibintu bitajyanye n’umuco w’Igihugu kuko ibihugu byinshi bigira imico itandukanye.

Ati “Iyo bavuze ibikorwa by’urukozasoni ni ibintu byose bihabanye n’umuco igihugu kigenderaho, ndetse ibyo bikorwa bikaba byagira ingaruka kuNbagize Sosiyete bose by’umwihariko ku rubyiruko rutaragira ubwenge bwo gushungura ikibi n’icyiza, rukaba rwagwa muri ibyo bikorwa by’urukozasoni.

Uyu munyamategeko atanga urugero rwa bimwe mu bikorwa by’urukozasoni bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, nk’amashusho y’abantu bambaye ubusa, imiyoboro ya YouTube yigisha ibirebana n’imibonano mpuzabitsina bakayigisha banatanga urugero rw’uburyo bayikora, kandi bagaragaza imyambaro y’imbere ku buryo ubikurikira bishobora kumushora muri icyo gikorwa nyuma yo kubireba, cyane cyane urubyiruko. Hari n’abajya kuri Facebook bakandikaho nimero za telefone akongeraho ko ari ‘Suger Daddy’, cyangwa ‘Suger mumy’, agasaba ko uwamukenera yamubona.

Ati “Ibyo byose kuba bihabanye n’umuco kandi bikaba byagira ingaruka kuri bamwe mu muryango nyarwanda bigize icyaha, ni yo mpamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kujya bitonda bakirinda gukwirakwiza ibikorwa n’amashusho y’urukozasoni”.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Icyo Inteko y’Umuco ivuga ku bikorwa by’urukozasoni bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko ingamba Inteko y’Umuco ifite ari izo kongera ubukangurambaga bukagera kuri bose, kugira ngo Umunyarwanda yitwararike amenye ibyo yashyira ahagaragara n’ibyo atahashyira. Amabasaderi Masozera avuga ko kubirwanya bisaba ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe gukebura mu buryo bw’amategeko ababikora.

Ati “Inteko y’Umuco ikora ubukangurambaga bwo kudatakaza umuco n’indangagagaciro zawo mu rubyiruko n’abakuze. Mu rubyiruko hakorwa ibikorwa bitandukanye byaba iby’ubuhanzi bigamije gusesengura no gucengerwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, amarushanwa mu mashuri ku muco, umurage n’indangagaciro n’ibindi.

Abakuze na bo bagenerwa imfashanyigisho zitandukanye zikorwa mu rwego rw’ubushakashatsi, zose zitoza umuco n’indangagaciro”.

Ambasaderi Masozera avuga ko hari ibitabo byafasha abantu gukomeza gusigasira umuco, nk’Igitabo ku myambarire kivuga kikanasobanura Imyambarire y’Abanyarwanda, mu ndorerwamo y’umuco n’iterambere 2023, igitabo gisobanura Indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira mu migani y’imigenurano, cyasohotse muri 2023 n’Igitabo ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda cyitwa ‘Igitabo nyobozi 2018’.

Ati “Abakora ibyo bikorwa baba bateshutse ku ndangagaciro n’imyifatire myiza biranga abantu batuye Igihugu cyacu. Indangagaciro y’ubupfura idutoza imyitwarire myiza nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri.

Ubupfura ni umwambaro w’umutima, bukagararagarira mu mvugo no mu ngiro by’umuntu, bigatuma abamubona bamwizera, bakaba banamufataho urugero.

Ati “Abanyarwanda bemera ko kuba imfura umuntu abitozwa. Mu muco w’u Rwanda, kugira uburere ni byo bituma umuntu agera ku ntera ndende y’ubupfura. Ukora ibihabanye n’ibi aba akoze ikizira mu muco w’u Rwanda. Abakora ibyo bikorwa bateshutse ku ndangagaciro, mu muco w’u Rwanda hari ibihanwa n’amategeko, arabakurikirana”.

Ambasaderi Masozera avuga ko urubyiruko rudakwiye gusamara ngo rusamire hejuru ibyo rubonye byose, kuko Umuco w’u Rwanda uteganya byose bikwiriye mu kugena imyitwarire idasigana n’iterambere.

Ati “Indangagaciro yo gukunda Igihugu itoza kudasama ibyaduka, kwirinda gukoyora. Gushungura no gushishoza ni ngombwa mu mibereho n’imibanire. Usibye n’imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, muri iki gihe Isi ishingiye ku ikoranabuhanga, ni ngombwa gushishoza mu byo dukora byose cyane cyane urubyiruko rukamenya ibifite akamaro n’ibyo barenza amaso”.

Icyo ababyeyi babivugaho

Didas Baguma ni umubyeyi utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, avuga ko hari hakwiye kugira igikorwa kuko ibintu bikorerwa ku ikoranabuhanga bizateza ikibazo gikomeye, cyane mu rubyiruko rwirirwa rubireba.

Ati “Umwana arushya iyo ageze mu bugimbi no mu bwangavu, kuba yahura n’ibyo bintu by’urukozasoni bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, rero bishobora kumutera ibibazo akararuka burundu ntihabe hakiri igaruriro”.

Baguma asaba inzego zibifite mu nshingano kubikumira hakiri kare, kuko urubyiruko n’abakiri bato bashobora kuhangirikira kubera kureba ibyo biganiro n’ayo mashusho y’urukozasoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka