Abanyarwanda bijejwe kwihutisha iburanisha ry’abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean-François Ricard (hagati), ari kumwe na Aimable Havugiyaremye ndetse na Serge Brammertz ukuriye IRMCT
Jean-François Ricard (hagati), ari kumwe na Aimable Havugiyaremye ndetse na Serge Brammertz ukuriye IRMCT

Ricard yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo yatangiraga gahunda z’uruzinduko rw’iminsi ine afite mu Rwanda, rugamije kurushaho kunoza imikoranire y’uburyo bwo gushakisha ibimenyetso nshinjabyaha, byagaragaraga ko hakirimo icyuho.

Ku nshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda, Jean-François Ricard yavuze ko bagiye kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, ariko by’umwihariko harebwa uburyo hakwihutishwa imanza z’abakoze ibyaha bya Jenoside babikurikiranyweho, bari mu bihugu byo hanze harimo n’u Bufaransa, kuko ari cyo kigenderewe nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Kuba bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 barimo kugenda bagera mu myaka y’izabukuru, ngo gukurikirwanwa birihutirwa nk’uko Ricard yabigarutseho.

Yagize ati “Ni umukoro dufite, ni inshingano dufite, nta yandi mahitamo, tugomba gukora ibishoboka byose tugatanga ubutabera. Abo bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaburanishwa.”

Ricard yashenguwe n'ibyo yabonye mu rwibutso rwa Kigali
Ricard yashenguwe n’ibyo yabonye mu rwibutso rwa Kigali

Kugira ngo bigerweho ariko, ngo birasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, zirimo ubushinjacyaha bw’u Rwanda, kuko kugira ngo dosiye ikorwa ari amakuru agenda ahererekanywa.

Kugeza ubu hari dosiye zigera kuri 40 zirimo gukurikiranwa n’igihugu cy’u Bufaransa, zikaba zikirimo gukorwaho iperereza, aho kugeza ubu muri icyo gihugu hamaze kuburanishwa abantu bagera ku icyenda gusa, bagiye banakatirwa, bagahabwa ibihano bitandukanye.

U Rwanda rugaragaza ko hakiri abantu 1942 batarafatwa, bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo n’ibitaramenyekana.

Ibiganiro bya Jean-François Ricard n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, byanitabiriwe na Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), bikaba byibanze cyane ku bufatanye mu rwego rw’ubutabera, by’umwihariko ku birebana no kwihutisha imanza ku bakekwaho Jenoside bari hanze y’u Rwanda.

Ricard yashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside
Ricard yashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside

Havugiyaremye avuga ko kuba u Rwanda n’u Bufaransa bagiye kurushaho kugirana ubufatanye mu rwego rw’ubutabera, bizafasha kwihutisha imanza ndetse no gukurikirana abacyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean-François Ricard yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye imibiri y’abarenga ibihumbi 250 baruruhukiyemo.

Nubwo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abacyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rundi ruhande bavuga ko ubutabera bwo muri icyo gihugu budafite ububasha bwo gukurikirana ibyaha umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenali Habyarimana, Agathe Kanziga Habyarimana akekwaho, kubera ko ibyaha akurikiranyweho byakozwe mbere y’uko Jenoside itangira, ndetse ngo amategeko y’icyo gihugu yategetse ko atagomba koherezwa mu Rwanda.

Jean-François Ricard yagize ati “Dufite dosiye ye, iyi dosiye iragoye gukurikiranwa nk’uko nabivuze ko dufite ubushobozi gusa ku byaha byakozwe kuva Jenoside itangiye. Ntabwo twe abacamanza b’Abafaransa, dufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere ya Jenoside. Urugero nk’abantu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Agatha Kanziga yari mu kazu, [Réseau Zero], kagizwe n’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko u Bufaransa bugaragaza ko nta bimenyetso bifatika byatuma agezwa imbere y’ubutabera.

Yaniboneye ko abana bari mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yaniboneye ko abana bari mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33, muri bo 30 ni bo rwohererejwe mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu byari bibacumbikiye.

Imyaka 30 igiye gushira Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko hari abarenga 1000 bakekwa kuyigiramo uruhare batuye mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi, bataragezwa imbere y’ubutabera.

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto & Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka