Urukiko rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ukekwaho gutanga ruswa afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo dosiye ye ikomeze gukorwaho iperereza, ku cyaha akurikiranyweho cyo guha ruswa umugenzacyaha.

Kabera Vedaste
Kabera Vedaste

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo hakomeze gukorwa iperereza kuri icyo cyaha akekwaho.

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Kabera Vedaste akekwaho icyaha cyo gutanga indonke ku wundi muntu, kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze.

Rwemeje ko impungenge z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, bityo ko Kabera Vedaste akomeza gukurikiranwa afunzwe, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo dosiye ye ifatirwe umwanzuro, maze rwibutsa ko kujuririra icyo cyemezo ari iminsi itanu uhereye igihe gisomewe.

Kabera Vedaste we yari yasabye Urukiko kumufungura agakurikiranwa ari hanze, kuko atatoroka ubutabera cyangwa ngo abangamire iperereza, icyifuzo yari ahuriyeho n’umwunganizi we mu mategeko Me Mico Joseph Twagirayezu.

Kabera Vedaste akurikiranweho guha ruswa y’ibihumbi 10.000Frw umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, wakurikiranaga dosiye yarezwemo n’umugore we bashakanye kubera kumuhohotera.

Icyo gihe Umugenzacyaha ngo yamuhamagaje ngo aze yisobanure kuri icyo cyaha, noneho bamarana igihe kirenga amasaha atatu, Kabera atashye yoherereza uwo mugenzacyaha amafaranga ibihumbi 10,000 avuga ko ngo yari ayo kwica isari, ko ntaho ahuriye na ruswa.

Ibyo kandi byanagarutsweho n’umwunganizi we mu mategeko Me Joseph Mico Twagirayezu, wavuze ko kuba umugenzacyaha yasangira na Kabera nta cyaha kirimo, kandi ko Kabera ashobora guha impano uwo ari we wese bityo ko ayo mafaranga atafatwa nka ruswa.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragazaga ko Kabera nk’umukozi ushinzwe imiyoborere myiza ku Ntara, aramutse arekuwe yabangamira iperereza, ariko Kabera we agasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko aho akora hazwi, kandi atabangamira iperereza kuko yakurikiza ibyo Urukiko rwamutegeka.

Me Mico avuga ko bahise bajuririra uwo mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, kuko utubahirije amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka