Menya itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha n’ibihano bijyanye

Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni byiza ko Abanyarwanda birinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibifitanye isano na yo, kuko bihanwa n’amategeko.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, na ryo rivuga ibihano ku muntu wakoze ibyaha bikurikira.

Iri tegeko rigamije gusobanura no guhana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ingingo ya 2: Igisobanuro cy’uruhame muri iri tegeko, ‘uruhame’ ni ahantu hateraniye abantu barenze babiri.

Ibikorwa bikurikira na byo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame:

1º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyabuhanga;
2º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyambaga;
3º Ibitangajwe mu bitangazamakuru;
4º Ubutumwa bwohererejwe umuntu;
5º Amajwi yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabugenewe ibyo ari byo byose, cyangwa amashusho yafashwe hakoreshejwe icyuma gifata amashusho agenda;
6º Ibindi byose bitangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho.

Ingingo ya 3: Ibirebwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ku bijyanye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, iri tegeko rireba:

1º Jenoside yakorewe Abatutsi;
2º Jenoside iyo ari yo yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa inkiko mpuzamahanga;
3º Ibindi byose biganisha kuri Jenoside hashingiwe ku gisobanuro yahawe n’amasezerano mpuzamahangwa u Rwanda rwemeje.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngingo ya 4:

Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Icyiciro cya 2: Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ingingo ya 5: Guhakana Jenoside, umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:

1º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside;
2º Kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda;
3º kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri;
4º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 6: Gupfobya Jenoside; Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: 1º Kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; 2º koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; 3º Kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 7: Guha ishingiro Jenoside; Umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije:

1º Gushimagiza Jenoside;
2º Gushyigikira Jenoside;
3º Kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 8: Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside; Umuntu ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Ingingo ya 9: Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside; Umuntu ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira:

1º Kwiba imibiri y’abazize Jenoside;
2º Gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside; umuntu aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Ingingo ya 10: Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira:

1º Gusenya cyangwa konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside;

2º Gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; 3º Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Ingingo ya 11: Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside; Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000FRW) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

Icyiciro cya 3 cy’iri tegeko KIvuga ko icyaha cy’igengabiterezo ya Jenocide n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango.

Ingingo ya 12: Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango. Ibyaha bivugwa mu ngingo z’iri tegeko bihanishwa ibihano by’ihazabu biteganywa muri izo ngingo iyo bikozwe na:

1º Ikigo cyangwa isosiyeti bitari ibya Leta;
2º Koperative;
3º Umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi;
4º Umutwe wa politiki.

Uretse igihano cy’ihazabu, urukiko rushobora kandi gutegeka iseswa cyangwa kubuzwa gukorera mu Rwanda kw’ibivugwa mu gace ka 1o, aka 2o, aka 3o n’aka 4o tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo, Umutwe wa III: Ingingo zisoza Ingingo ya 13: Itegurwa, isuzumwa n’itorwa by’iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka